Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we wamukoreye mu ngata ku buyobozi bwa AU

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyuye igihe, yashimiye abanyafurika n’abayobozi ba Afurika amaze umwaka ayoboye nk’ umuyobozi w’ Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse anaha ikaze mugenzi we wamusimbuye kuri uwo mwanya Misiri Abdel Fattah el-Sisi.

Mu butumwa anyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame yashimiye bikomeye umuyobozi wa komisiyo ya AU Mahamat bari bamaze umwaka bafatanya kuyobora uyu muryango.

Yagize ati “Kuyobora abanyafurika ndetse n’abayobozi ba Afurika nk’umuyobozi w’Ubumwe bwa Afurika, ni iby’icyubahiro. Ikipe yose ya komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, iyobowe na Moussa Faki Mahamat ndabashimiye”.



Yakomeje kandi avuga ko Afurika iri kwihuta mu kugeza abaturage aho bashaka kugera, kandi ko gahunda ari ugukomeza urugendo.

Ati “Intambwe twateye tugana kuri Afurika twifuza ntizasubira inyuma”.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi w’Ubumwe bwa Afurika mushya Perezida wa Misiri Abdel Fata el-Sisi.

Yagize ati “Ndifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi wacu mushya, umuvandimwe perezida Sisi wa Misiri.Ndagushyigikiye mu rugendo rwo kuganisha umuryango wacu ku rundi rwego”.



Perezida Kagame yatangiye kuyobora umuryango w’ubumwe bwa Afurika yariki 27 Mutarama 2018, asimbuye perezida wa Alpha Condé wa Guinea.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years