Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda Umaka Mushya Muhire wa 2022, aboneraho gushimira Inzego zitandukanye n’Abanyarwanda muri rusange uruhare rwabo mu rugendo rwo kubaka u Rwanda.

Dore ubutumwa yatanze mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2022 utangire:

Banyarwanda, nshuti z’u Rwanda;

Mwiriwe neza?

Umwaka Mushya Muhire.

Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije, wabayemo ingorane. N’ubungubu ubwoko bushya bwa COVID-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, tunezerewe ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti.

Ni ngombwa rero ko dukomeza kuba maso tukirinda.

Ariko muri ibi byose twakomeje gushyira hamwe, akaba ari na yo mpamvu twashoboye kwirinda  ko byaba bibi kurushaho.

Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza tukabyubakiraho kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere.

Ndagira ngo nshimire abakora mu Nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano n’abakozi ba Leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.

Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu bose umwaka mushya muhire.

Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/01/2022
  • Hashize 2 years