Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza

  • admin
  • 08/03/2020
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kageme, yifurije abagore bose umunsi mukuru mwiza wahariwe umugore.

Mu gihe isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri iki cyumweru tariki ya 08 Werurwe, Perezida Kagame yavuze ko iyo abagore bungutse, igihugu cyose na cyo kiba cyungutse.

Perezida Kagame kandi yashimiye abagore ku ruhare rwabo mu guhindura u Rwanda.

Ati “Mwarakoze kugira uruhare mu guhindura u Rwanda. Umunsi mpuzamahanga w’umugore mwiza kuri bashiki bacu, ababyeyi bacu n’abakobwa bacu mu Rwanda no ku isi hose”.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/03/2020
  • Hashize 5 years