Perezida Kagame yibukije abanyaburayi igihombo gikomeye giterwa n’icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yahaye abitabiriye inama ya 12 y’ Uburayi yiga ku iterambere ’EDD2018’ iri kubera mu gihugyu cy’Ububiligi kuri uyu wa 5 Kamena 2018,aho yibukije abanyaburayi igihombo gikomeye giterwa n’icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore.

Perezida Kagame yavuze ko kuba abagore barenga 50% by’ abatuye Isi bikwiye kuba byereka buri wese ko nta terambere Isi yageraho iheza umubare munini w’ abayituye.

Yifashishije imibare ya banki y’ Isi Perezida Kagame yavuze ko isi ihomba miliyari ibihumbi 160 kubera guheza abagore.

Yagize ati “ Nk’ uko biherutse kugaragazwa n’ ubushakashatsi bwa banki y’ Isi ibihugu bihomba ubukungu bufite agaciro ka triyari 160 z’ amadorali kubera icyuho kiri hagati y’ abagabo n’ abagore”

Yakomeje avuga ko kwihanganira ihohoterwa rikorerwa abari n’ abategarugori biri mu bituma imibare y’ ibyaha bifitanye isano naryo irushaho kwiyongera.

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire n’ amwe mu mahame bishingiye ku muco bigaragaza abagore nk’ abantu baciye bugufi kandi ko kugira uburenganzira ari impuhwe z’ abagabo ibyo ari imbogamizi zituma abagore batagera ku burenganzira bwabo. Yongeraho ko ari inshingano z’ abayobozi gukora impinduka kuri iyi myumvire n’ ayo mahame.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze impinduka zigamije guha abagore uburenganzira bwabo kandi ko bitanga umusaruro ushimishije.

Perezida Kagame yagize ati “Mu Rwanda abagore bahembwa umushahara wabo wose mu gihe cy’ ibyumweru 12 bamara ku kiruhuko cyo kubyara.”

Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya He for She ikwiye kuva mu magambo no ku mbugankoranya mbaga ikajya mu mibereho ya buri munsi.

Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe yavuze ko kubahiriza ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore biri mu cyerekezo 2060 Afurika yihaye.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame arimo mu Bubiligi kuva ejo yagiranye ibiganiro n’abayobozi tandukanye barimo Jean-Claude Juncker Perezida wa Komisiyo ya EU, Federica Mogherini Visi Perezida w’iyi komisiyo akaba n’intumwa yihariye mu bubanyi n’amahanga n’umutekano ndetse na Neven Mimica Komiseri Ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga n’Iterambere.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years