Perezida Kagame yeretse umuhanga mu guhanga inyubako amahirwe ari mu Rwanda

  • Niyomugabo Albert
  • 24/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo yakiriye Sir David Frank Adjaye OBE RA umuhanga mu guhanga inyubako (architect) wagizwe icyamamare n’uwo mwuga yagaragarijemo impano idasanzwe akaba yarashinze  n’Ikigo Adjaye Associates’ kizobereye mu byo guhanga inyubako.

Sir David Frank Adjaye ni umwe mu bahanga mu guhanga inyubako bahindutse ibyamamare kubera inyubako zibereye ijisho yagiye ahanga zikubakwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Yavukiye i Dar es Salaam muri Tanzania ariko kuri ubu akaba afite ubwenegihugu bwa Ghana n’ubw’u Bwongereza.

Ikigo Adjaye Associates kimaze gukora imishinga 70 ikomeye ku Isi igizwe n’inyubako zikorerwamo amamurika atandukanye, inyubako z’ubucuruzi, za kaminuza, inzu ndangamurage n’imiturirwa (skyscapers).

Mu mwaka wa 2017 yashimiwe uruhare yagize mu kurimbisha Isi mu bihugu bitandukanye, akaba anavugwaho kuba icyatwa mu bahanzi b’inyubako bo mu kinyejana ke.

Mu nyubako yahanze harimo n’Inzu Ndangamurage n’amateka by’Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika (National Museum of African American History and Culture) iherereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), n’Ishuri rikuru ry’Icungamutungo rya Skolkovo i Moscow mu Burusiya.

Indi nyubako ni iy’Umuryango AISHTI yubatswe i Beirut, ikaba yararangiye kubakwa mu 2015. Hiyongeraho kandi isomero rusange ryitiriwe Francis A. Gregory riherereye i Washington DC muri Amerika.

Hari kandi inyubako idasanzwe yahanze iherereye i London mu Bwongereza, ikaba ikorerwamo ibijyanye n’ubumenyi no gutanga ibihembo bitandukanye. Muri Afurika na ho yagiye ahagaragaza imishinga y’inyubako ziteye amabengeza nka Katedarali Nkuru y’Igihugu cya Ghana, Inzu ndangamurage yo muri Beni n’izindi.

Sir David Adjaye yakiriwe ari kumwe na Ramzi Yamusah ndetse na Lamar Cardinez bo mu Kigo ‘Yamusay Group’, ibyo biganiro bikaba byibanze ku migambi Igihugu gifite ku bukungu n’ishoramari.

  • Niyomugabo Albert
  • 24/11/2020
  • Hashize 3 years