Perezida Kagame yemeza ko kurengera ibidukikije byazaniye u Rwanda ishoramari

  • admin
  • 01/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira nziza yo kurengera urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima nabyo bikarufungurira amarembo mu ishoramari.

Perezida Kagame avuga ko ibihe by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bitagize ingaruka ku bantu, kuko n’ibinyabuzima ndetse b’ibimera byangiritse.

Ariko umurongo mushya utagira icyo usiga inyuma waje guha u Rwanda kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu kubungabunga ibidukikije kuri iki gihe.

Yagize ati “Icya mbere, iterambere twagezeho mu kubungabunga ibidukikije ridufasha kwinjira mu bufatanye butandukanye nka ‘Visit Rwanda’ n’ikipe ya Arsenal nsanzwe mfana, cyangwa (bikaduhesha) gukorana Alibaba mu kureshya abashoramari mu Rwanda.

“Ibikorwa nk’ibyo kandi binatuma umubare munini w’aba mukerarugendo baza gusura igihugu cyacu, bikatwongerera amafaranga twinjiza mu bukerarugendo, bigatanga n’akazi.

Perezida Kagame yavuze ko icya kabiri kurengera ibidukikije bimarira u Rwanda ari uko hari abafatanyabikorwa barufasha mu kongera inyamaswa rufite ndetse no kugarura inyamaswa zari zarazimye.

Ati “Kuba iyi nama irimo kubera mu Rwanda birahamya ko Abanyarwanda bakomeje gukora cyane bumva ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ingingo y’ibanze mu cyerekezo dufite cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza.



Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/11/2018
  • Hashize 5 years