Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda kwiyamamaza mu mwaka wa 2017
- 01/01/2016
- Hashize 9 years
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yageneye Abanyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2016, yavuze ko ibyo bamusabye bijyanye no gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017 nta kuntu atabyemera.
Dore uko ijambo ryose riteye:
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda. Mbere na mbere nagira ngo mbifurize umwaka mushya wa 2016, uzababere uw’ibyiza byose mwifuza harimo n’iterambere.
Uyu mwaka turangije wabayemo ibintu byinshi kandi byagiriye igihugu cyacu akamaro. Ubumwe bw’Abanyarwanda burakomeye kandi ntibujegajega kandi umurimo wo kubaka igihugu urihuta. Ni yo mpamvu Abanyarwanda mwasabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa hanyuma muranaryemeza, muri “referandumu” tuvuyemo.
Mwagaragaje ku buryo bwumvikana amahitamo y’ibyo mwifuriza ejo hazaza h’igihugu cyacu. Inzira twanyuzemo yo kuvugurura Itegeko Nshinga, yaduhaye umwanya wo kureba ko niba ibyo twashakaga guhindura bishyira mu gaciro.
Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera. Ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe ni kigera
Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye si ko mbyifuza. Bitari kera cyane inshingano z’umwanya wa Perezida, zizagera ubwo zahererekanwa, ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero gusa.
Byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi; ni yo mpamvu twifuza ko twakomeza mu nzira twatangiye yo guhindura igihugu cyacu n’ubundi ibisabwa kugira ngo bishimangire ubuyobozi butekanye, ni nabyo bisabwa kubaka ubukungu bw’igihugu dutangiye kubona.
Abanyarwanda dufite icyizere cy’ejo hazaza kandi twishimiye n’inzira twahisemo. Ibi bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, nabo icyizere.
N’abatunenga biturutse mu kutatwumva neza ndetse n’iyo byaturuka k’ukudashaka kumva, nabyo bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro; bituma amaherezo twumvikana. Icyangombwa ni uko abantu bose tugomba kubahana.
Nidukomeza gufatanya, tugakomeza inzira turimo, nta cyatubuza kugera ku ntego yacu. Njyewe n’umuryango wanjye, tubifurije mwese umwaka mushya muhire.
Kurikirana ijambo mu mashusho:
Yanditswe na Sarongo Richard /Muhabura.rw