Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Fred BINGIRA

  • admin
  • 12/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Fred Ibingira wakuwe ku ipeti rya Lieutenant Jenerali akagirwa Jenerali na Jacques Musemakweli wakuwe ku ipeti rya Jenerali Majoro akagirwa Lieutenant Jenerali.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, rigaragaza ko izi mpinduka zakozwe mu buryo bukurikira:

a. Fred Ibingira yakuwe ku ipeti rya Lieutenant Jenerali agirwa Jenerali

b. Jacques Musemakweli yakuwe ku ipeti rya Jenerali Majoro agirwa Lieutenant Jenerali

c. Abasirikare 12 bakuwe ku ipeti rya Brigadier Jenerali bagirwa ba Jenerali Majoro

(1) Charles KARAMBA

(2) Eric MUROKORE

(3) Emmy RUVUSHA

(4) Emmanuel BAYINGANA

(5) Joseph NZABAMWITA

(6) Andrew KAGAME

(7) Charles RUDAKUBANA

(8) Aloys MUGANGA

(9) Ferdinand SAFARI

(10) Albert MURASIRA

(11) Jean Jacques Laurent MUPENZI

(12) Innocent KABANDANA

d. Batandatu bakuwe ku ipeti rya Colonel bagirwa ba Brigadier Jenerali

(1) John Bosco NGIRUWONSANGA

(2) John Bosco RUTIKANGA

(3) Vincent NYAKARUNDI

(4) Francis MUTIGANDA

(5) Fred MUZIRAGUHARARA

(6) Willy RWAGASANA

e. Abandi 14 bavanwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel bagirwa ba Colonel

f. 68 bari ba Majoro bagizwe ba Lieutenant Colonel

g. 79 bari ba Captain bagizwe ba Majoro

h. Abasirikare 11 bari ba Lieutenant bagizwe ba Captain

i. Abasirikare 457 bari ba Second Lieutenant bagizwe ba Lieutenant

2. Hari n’abandi basirikare bato bazamuwe mu ntera ku byiciro binyuranye

Muhabura.rw

  • admin
  • 12/01/2018
  • Hashize 6 years