Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare anashyiraho abayobozi bashya ba RDF

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu myanya abasirikare batandukanye bagizwe na ba Colonel batanu na ba Lieutenant Colonel batatu.

Colonel Faustin Tinka yagizwe Umuyobozi wungirije wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare; Colonel Joseph Karegire yagizwe Umuyobozi wa Brigade ya 211 naho Lt Col Geoffrey Gasana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umugaba wungirije mu Ngabo zirwanira mu Kirere.

Mu bandi babanje kuzamurwa mu ntera kandi harimo Lt Col Kitoko Kadida wagizwe Colonel, ahabwa inshingano nk’Umuyobozi wungirije w’Umutwe w’abasirikare ushinzwe kurinda abayobozi bakuru.

Lt Col Louis Kanobayire we yazamuwe mu ntera agirwa Colonel ndetse ahabwa inshingano nk’ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (Chief J3); Lt Col Richard Ndamage agirwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya mbere; Lt Col Ignace Tuyisenge agirwa Umuyobozi wungirije wa Military Police.

Capt Danny Gatsinzi we yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, ashingwa ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Perezida Kagame yahaye Colonel Karegire inshingano nshya, nyuma y’uko mu mpinduka yaherukaga gukora mu Ugushyingo 2019 yari yamugize Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa (CHIEF J3) muri RDF

MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 4 years