Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 2 bakuru mu gisirikare cy’URwanda

  • admin
  • 09/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abofisiye bakuru babiri mu ngabo z’u Rwanda aho Frank Mutembe wari ufite ipeti rya Colonel yagizwe Brigadier General naho Lt Col David Kamu Kanamugire agirwa Colonel.

Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Frank Mutembe wagizwe Brigadier General, yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gasabo ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.


Mu 2010 yari mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro i Darfur aho yari Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda zariyo.

David Kamu Kanamugire wagizwe Brigadier General, we yabaye Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga muri RDF.

JPEG - 66 kb
Lt Col David Kamu Kanamugire yazamuwe mu ntera agirwa Colonel
JPEG - 159.2 kb
Frank Mutembe wari ufite ipeti rya Colonel, yazamuwe mu ntera agirwa Briga

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 09/07/2020
  • Hashize 4 years