Perezida Kagame yazamuye imishahara y’abapolisi

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 8 years

Hakurikijwe inzego barimo, Perezida Paul Kagame yasinye Iteka rishyiraho imishahara mishya y’abapoli bagiye kujya bahembwa guhera muri uku kwezi.

Iri teka ryasohotse mu igazeti ya Leta kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2016. Umushahara mbumbe ugenerwa abapolisi buri kwezi ukubiyemo iby’ingenzi birimo umushahara fatizo, indamunite z’icumbi; indamunite z’urugendo; inkunga ya Leta mu bwiteganyirize bw’umukozi n’inkunga ya Leta yo kuvuza umukozi. Imishahara mishya imwe bazatangira kuyihebwa muri Mutarama 2016 kugeza muri Kamena 2016, indi itangirane n’umwaka w’ingengo y’Imari ya 2016/2017 nk’uko bigaragazwa n’iyi mbonerahamwe. Nk’Umuyobozi mukuru wa Polisi (IGP)azafata muri uku kwezi amafaranga 1,831,655( Umushahara mbumbe ), ubundi azabe 2,395,449. Umupolisi muto azajya afata amafaranga 70,799.

Iyi mishahara yashyizweho Perezida wa Repuburika asubiye ku Iteka rya Perezida no 03/01 ryo ku wa 14/01/2013 rigena imishahara y’Abapolisi. Izo mpinduka kandi Iteka rya Perezida , rigaragaza ko yasabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu; Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14/10/2015 imaze kubisuzuma no kubyemeza.

Iteka rya Perezida ryibutsa ko imishahara y’Abapolisi igenwa hashingiwe ku mbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo kandi hakurikijwe amahame ngenderwaho mu kubara imishahara mu butegetsi bwa Leta.

Urwego, umubare fatizo, agaciro k’umubare fatizo n’umushahara mbumbe bigendana na buri mwanya w’umurimo muri Polisi y’u Rwanda Izindi indemunite zigenwa n’Inama y’Abaminisitiri, ibisabwe na Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 8 years