Perezida Kagame yavuze uburyo yamenye umuti witwa inyabarasanya

  • admin
  • 16/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo bwa mbere yamenye uburyo inyabarasanya yomora umuntu wakomeretse abyumvise kuri Radio Rwanda, nyuma mu 1983 ari muri Uganda ku rugamba iza kumugirira akamaro.

Ubwo hatangwaga ikiganiro kivuga aho isi iri kugana n’aho u Rwanda ruhagaze, Dr Clet Niyikiza, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washinze Leaf Pharmaceuticals; yakomoje ku burezi bukwiye guhabwa abana b’Abanyarwanda ku buryo bagira umusingi uhamye ushobora no kugira icyo uhindura ku muryango rusange.

Dr Niyikiza yavuze ko ubushakashatsi buhera ku byo umuntu abana nabyo mu buzima bwa buri munsi, akabyandikisha ku buryo abikoraho bikazaba ibintu byemewe kandi bikoreshwa kera.

Mu kiganiro cye, yakomoje ku buryo yigeze kuva imyuna, nyirakuru akamuvugutira inyabarasanya akayishyira mu mazuru hanyuma kuva bigahagarara.

Ibi ngo yaje kubitekerezaho ari mu rugendo ubwo yasubiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akabihuza n’uko yari azi uburyo inyabarasanya yomora igisebe none ubu akaba ari kubikoraho ubushakashatsi.

Yagarutse kandi ku miterere y’igikeri cy’imusozi aho ngo abahanga baje kuvumbura umuti uri mu rutirigongo rwacyo ubu usigaye wifashishwa nka kimwe mu bigize ikinya giterwa abantu kwa muganga.

Perezida Kagame yashimiye abatanze ibiganiro, asaba ko bitari bikwiye kuba amasigaracyicaro ahubwo abantu bakwiye kubikuramo amasomo, ‘bikadufasha no mu mitekerereze yacu no mu mikorere, tukabibyaza umusaruro bikareka kuba ikiganiro twaganiriye hano’.

Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yakomeje avuga ko yigeze kuganira na Dr Clet Niyikiza mu gihe cyashize akamubwira uburyo yamenye inyabarasanya.

Ati “Njye twaganiraga icyo gihe mubwira ko tukiri bato nko mu 1968, njye numvaga Radiyo Rwanda, mubwira ukuntu hari porogaramu yabaga kuri Radio Rwanda yitwaga Wari Uziko? Wari Uziko yabagaho ibintu byinshi, muri 68 nibwo numviseho inyabarasanya bavuga ukuntu yomora.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Hanyuma nza no kubwira Clet ukuntu nayigerageje kubera ko nari nayumvise. Nayigerageje mu 1983 turi mu ntambara y’i Bugande […] Njye kubera ko nari nabyumvise mu 1968, byaje kungirira akamaro mu 1983. Hari n’ibindi byinshi, numviseho ipapayi, ikibabi cyayo nacyo kiromora.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe Dr Niyikiza Clet yaje kumuha amakuru ku gikeri, undi nawe aheraho amuha umukoro. Ati “ Icyo gihe twumvikanye ko azamenyera impamvu zijyanye na siyansi ziri inyuma […] Namubwiye ikindi, buriya iyo [igikeri] ugifashe ukakijugunya uko ariko kose, iteka kigwa hasi kikureba. Nabwiraga Clet nti ubwo hashobora kuba harimo GPS mubwira nti nabyo azakurikirane umenye impamvu.”

Dr Clet yasubije Perezida Kagame ko yaba ubushakakatsi ku nyabarasanya no ku gikeri buri gukorwa, anongeraho n’ubujyanye n’imiterere y’injangwe.

Ati “Turimo turabikurikirana […] ahubwo tuzaza kubikurikiranira aha ngaha [mu Rwanda] kugira ngo tubirangize. Naho ibyerekeye igikeri, twarabikurikiranye. Twareba ibijyanye n’injangwe kuko uko wayijugunya kose iragaruka ikagwa ku majanja yayo. Hari ‘molecule’ mu bwonko bw’ibyo bisimba bituma bigenda uko.”

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/12/2017
  • Hashize 6 years