Perezida Kagame yavuze uburyo umupolisi yamutiye ikaramu ari amayeri yo kumwaka ruswa

  • admin
  • 11/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yavuze ukuntu umupolisi ku kibuga cy’indege cya kimwe mu bihugu byo muri Afurika,yamusabye ruswa akajijisha ko ari ikaramu ariko nyuma ayimuha amwongereyeho n’amafaranga.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatangiye i Abuja muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu matora. Igisubizo ku guhangana na ruswa yamunze inzego za Leta” cyateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha byo mu rwego rw’ubukungu muri Nigeria, ku bufatanye na Komite yateguye irahira rya Perezida Buhari.

Perezida Kagame yasangije abitabiriye icyo kiganiro inkuru y’uburyo umuntu ashobora guhura na ruswa aho yavuze ukuntu yigize kujya muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika,ageze ku kibuga k’indege cyaho arahagarara.Mu gihe barimo barashyira benzene mu ndege,nawe arimo gutembera ananura amaguru, ubwo umwe mu bapolisi bari bahari yaramwegereye agira icyo amubaza.

Ngo mukumwerekesha urutoki atamusobanurira,Perezida Kagame yaje kuvumbura ko icyo uwo mupolisi yarimo kumusaba ari ikaramu, ubwo amuha amafaranga agerekaho n’iyo karamu yari amusabye.

Ati”Yakomeje anyerekesha urutoki ku gatuza ariko sinamenya ko mfite ikaramu mu mufuka wanjye.Nyimweretse ahita yemeza ko ariyo yarimo arashaka.Ubwo numvise icyo yarimo gushaka.Ubwo nasubiye inyuma gato mbaza abo twari kumwe ko hari uwufite amafaranga ngo abe yayaha uwo mupolisi n’ikaramu”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nyuma yaho,yifashishije iyo nkuru abwira abaminisitiri ko igihe umupolisi adahembwe neza bigendanye n’ubushobozi bw’igihugu,ashobora kuzajya asaba buri wese byarimba akanakoresha imbunda.

Ati”Nabwiye abagize guverinoma iyo nkuru mpita mbibutsa ko,inkuru y’uwo mupolisi isobanuye ko bishoboka ko twamusabye ibintu byinshi.Ntabwo duhemba neza abapolisi, niyo mpamvu bakomeza kugenda basaba, hanyuma utamuhaye amafaranga, akaba ashobora gukoresha imbunda ye akakurasa”.

“Nubwo nk’igihugu tudafite byinshi, dushobora gusangira bike dufite mu buryo bunyuze mu mucyo n’umupolisi akumva ko yitaweho”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko icyo gihe ibyo biba,byari ukugira ngo bigaragaze ko hari ibibazo byo gucyemurwa ndetse n’ibindi byinshi bigomba kuganirwaho bikabonerwa ibisubizo.


Hanze ya Afurika niho hari ruswa ku rwego rwo hejuru

Muri iki kiganirao kandi Perezida Kagame yavuze ko Ruswa igomba kurwanywa kugera igabanutse.Ngo ntabwo ari ikintu cyo kurebera ahubwo nicyo kizatanga umusaruro kubera ko gituma abaturage bafatanya n’abayobozi kuyirwanya.

Akomeza agaira ati”Ni muri ubu buryo,ruswa ishobora kugenda iranduka ikagera hasi bishoboka kandi bizerekana itandukaniro rikomeye.Muri icyo gihe,bizagaragaza neza umuryango ndetse bibe n’ubutumwa busangirwa na benshi”.

Perezida Kagame avuga ko ruwa atari umurage w’Afurika kuko n’ahandi ihari kandi ku rwego rwo hejuru nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Ati”Ruswa iri ahantu hose,si muri afurika gusa kandi ntabwo yatujemo nk’umurage w’umugabane wacu.Ubushakashasti bugaragaza ko ahatangirwa za ruswa nini ndetse n’abazigiramo inyungu ari hanze ya Afurika kandi ibi bihora bigarukwaho”.

Ubwo Muhammadu Buhari yiyamamazaga muri manda ya kabiri yo kuyobora Nigeria, yagize ‘kurwanya ruswa’ imwe mu ntero ze z’imbere hamwe no kurwanya ihererekanywa ry’amafaranga rikorwa mu buryo butemewe, nka bimwe mu bibazo byeze muri Nigeria.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azitabira ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Buhari uheruka gutorerwa manda ya kabiri muri Gashyantare uyu mwaka.






Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/06/2019
  • Hashize 5 years