Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi guhera 2015

  • admin
  • 15/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Burundi bwakomeje gushotora u Rwanda kenshi ariko ko ntacyo bizageraho.Yavuze kandi ko kuba u Burundi bufata u Rwanda nk’ikibazo ari kimwe mubituma ibibazo byabwo bidakemuka.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Guhera mu mwaka wa 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi.Kuva ubwo u Burundi bwumvikana bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu no gucumbikira abashaka kubuhungabanya.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugira abaturanyi barushotora ndetse n’abaturage b’u Rwanda bakicwa ariko uko rwashotorwa kose ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye.

Yagize ati “Twakunze kugira abaturanyi badushotora rimwe bagafunga imipaka. Hari nubwo abaturage bacu bagiye bicwa , hari rimwe byabaye ku mupaka wo mu Majyepfo ariko reka mbabwire, nabivuze ku mugaragaro nta bushotoranyi na bumwe uko bwaba bungana kose buzadushyigura.”

Yakomeje agira ati “Iyo ari ubushotoranyi tubufata uko buri. Ndakeka ko hari byinshi dufite byo gukora hano ngo turinde imipaka yacu, bikaguma bityo kugeza igihe hagize udusanga hano tukabikemura.”

Kagame yavuze ko kuba u Burundi bukeka ko ikibazo kimwe rukumbi bafite ari u Rwanda, ngo icyo ni kimwe mu bituma ibibazo byabwo bidakemuka.

Ati “Ngo u Burundi nta kindi kibazo bafite uretse u Rwanda. Ntabwo mbivugaho byinshi mbirekera ushaka kubifataho umwanzuro ashingiye kubyo azi ariko twashotowe mu buryo bwose ntitwigeze tubigwamo.

Icyo twaragikemuye kandi tuzakomeza kugikemura nta kibazo tugifiteho ariko hari ibindi bibazo bitari u Rwanda, mu Burundi wenda bakabaye bafashwamo gushakira ibisubizo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Ibi Perezida Kagame abivuze nyuma y’uko Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza aherutse gusaba umuhuza mu bibazo by’icyo gihugu, Perezida wa Uganda akaba n’umuyobozi wa EAC Yoweri Kaguta Museveni, gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/12/2018
  • Hashize 5 years