Perezida Kagame yavuze ku ibaruwa Abadepite b’Abongereza baherutse gusohora basaba kurekura Byabagamba na Rusagara

  • admin
  • 09/11/2019
  • Hashize 4 years

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatagaje ko abadepite bo mu Bwongereza batazi ukuntu bari kurushaho gukomeza ikibazo cy’abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bafunze, avuga ko ibyo atabyivangamo ahubwo Minisitiri w’ubutabera n’urwego ayoboye bazita kuri icyo kibazo.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangarije mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , kuri uyu wa Gatanu, itariki 08 Ugushyingo, aho yasubije ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’umutekano, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Muri Icyo kiganiro Perezida Kagame yakomoje ku ibaruwa bivugwa ko yandikiwe na bamwe mu badepite bo mu Bwongereza basaba irekurwa rya Col. Tom Byabagamba na Gen. (Rtd) Frank Rusagara, bahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu bakaza gukatirwa imyaka 20 na 21 y’igifungo.

Perezida Kagame yabanje kuvuga ko nta baruwa yigeze abona ndetse ko azareka Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye n’urwego ayoboye babikemure.

Ati: “Nta baruwa iyo ari yo yose nakiriye ivuye ku badepite. Ahari yari ibaruwa ifunguye. Niba bahangayikishijwe n’ubutabera, kuki batita ku bakekwaho jenoside benshi bari gukingira ikibaba?”

Yungamo ati “Sinzi niba abadepite b’Abongereza bazi ukuntu bakomeza iki kibazo. Nzareka Intumwa nkuru ya Leta n’ubutabera bite kuri iki kibazo.”

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/11/2019
  • Hashize 4 years