Perezida Kagame yavuze ko umuco wo kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo ukwiye gucika

  • admin
  • 22/04/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Kagame yavuze ko umuco wo kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo ukwiye gucika ahubwo bakajya bahabwa inama nziza zubaka hanyuma ihohoterwa bahura naryo rikamaganwa.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi bitabiriye Inama nkuru ya gatatu yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatandatu

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye iyi nama ko guteza imbere umugore atari impuhwe ahubwo ko ari inshingano za buri wese, abishimangira avuga ko ‘guteza imbere umugore ni uguteza imbere u Rwanda’.

Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi yavuze amateka y’uyu muryango ari ayo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bose ntawe usigaye inyuma ahubwo buri wese akagendana n’igihe.

Kimwe mu bibazo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ni ikijyanye n’amahirwe ahabwa abakobwa aho yavuze ko atangana n’aya basaza babo mu ngeri zitandukanye.

Ati “Abana b’abakobwa n’abahungu ntabwo bahabwaga uburenganzira bungana haba mu ngo ndetse no mu bindi.”

By’umwihariko ku bijyanye n’abakobwa bashyingirwa bagakorerwa ihohoterwa bageze mu ngo, Perezida Kagame yavuze ko uwo muco ukwiye gucika burundu.

Ati “Hari ababwira abakobwa bagiye gushyingirwa ngo bazihanganire abagabo babakubita. Ibyo sibyo. Umuco wo kubwira abakobwa bagiye gushaka ko bagiye guhura n’ibibazo kandi ko bagomba kubyemera ukwiye gucika. Nta munyarwandakazi ukwiye kwihanganira gukubitwa.Ikibi tugomba kukirwanya twese duhereye mu miryango.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko mu miryango ‘tugomba gufatanya kurandura imico mibi n’inyigisho zivuga ngo umugore yaragowe’ ndetse ko akarengane kadakwiye kwihanganirwa kugeza ubwo gafatwa nk’ikintu gisanzwe.

Mu minsi ishize kandi hagiye hagaragara ikibazo cy’uko hari abakobwa b’abanyarwanda bafatwa bakajya gucuruzwa mu bihugu by’amahanga gusa bakaza gutabarwa nyuma.

Nko mu 2015 imibare yatanzwe n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba yagaragazaga ko ubucuruzi bw’abantu burushaho kwiyongera, ku buryo hadafashwe ingamba zikarishye ibintu byarushaho kuba bibi.

Nko kuva mu Ukwakira 2014 kugeza mu matariki abanza ya Mutarama 2015, habashije guhagarika abakobwa 54 bari mu nzira zo kwambutswa umupaka bajyanywa gucuruzwa. Mu myaka yakurikiyeho nabwo iki kibazo cyaragaragaye nubwo cyagiye gifatirwa ingamba zikomeye.

Kuri iki, Perezida Kagame yavuze ko bikwiye kurwanywa ku buryo bwa burundu. Ati “Ntabwo tugomba kurebera abana bacu bajya gucuruzwa hanze. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma. Umuntu ntabwo ari ikintu. Abana bacu ntabwo bacuruzwa nk’ibintu ngo tubyemere. Ibyo twifuza byose ntitwabigeraho abana bacu bacuruzwa, barahinduwe ibicuruzwa, bagirwa abacakara hirya no hino. Dukwiye guhindura imitekerereze, tukareka kwihanganira akarengane, ibikorwa byacu bigahinduka.”

Yanditswe na Cjief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/04/2017
  • Hashize 7 years