Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi ariko inzira ikiri ndende.

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 8 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu gikorwa cy’umuganda rusange

Muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no kwita ku mashyamba, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze umuganda batera ibiti.

Mu ijambo yavugiye i Ndera, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi ariko inzira ikiri ndende, bityo ashishikariza abanyagihugu gukora cyane mu rwego rwo kugera ku iterambere ryifuzwa.

Yagize ati “Ibyo twagezeho byerekana ibishoboka. Umuganda ugomba kudufasha kugera kuri byinshi birushijeho.”

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’umuganda n’uburyo umaze guhindura amateka y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga, agira ati “Igihugu cyacu cyari kizwi kubera amateka mabi twanyuzemo. Ubu u Rwanda rurazwi kubera Iterambere. ”

Umuganda umaze kugeza byinshi ku gihugu kuko agaciro k’imirimo iwukorerwamo buri gihe iyo wabaye usanga kabarirwa muri miliyoni amagana.




Yanditswe na muhabura.rw

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 8 years