Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu nimwe yatuma Afurika ibaho icyennye imyaka n’imyaniko

  • admin
  • 21/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko nta bwisobanuro buhari bw’uko Afurika yakomeza kuba inkene ibihe byose kandi ifite umutungo karemano. Yasabye abanya-Afurika gutahiriza umugozi umwe kuko batarazwe ubukene, ko bagomba gukomeza gukora bajya imbere.

Perezida Kagame yageze muri Ghana kuri uyu wa Kane mu nama y’ iminsi ibiri ihurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za leta n’iz’abikorera kugira ngo baganire kandi biyemeze kugira uruhare mu kongera imirimo ku mugabane wa Afurika, mu guteza imbere ishoramari, no mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije impinduka.

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye inama ko nta bwisobanuro buhari bw’uko Afurika yakomeza kuba inkene ibihe byose kandi ifite umutungo karemano anabashishikariza kwita kubyo bafite bizabafasha kugera aho bifuza.

Perezida Kagame yagize ati “Ni ibintu byigaragaza ko Afurika ifite umutungo kamere wadufasha kwihuta mu iterambere tubaye tubishaka, nta mpamvu nimwe dufite yo kuba dufite iyi mitungo tugakomeza gukena imyaka n’imyaniko.”

Yungamo ati “Iyo tuvuga impinduka zigamije iterambere tuba tuvuga abaturage, ibyo batunze n’uburyo bwo kubikoresha, dukeneye kwita ku byo dufite kugira ngo tugere aho twifuza.”

Perezida Kagame yasabye abitabiriye inama n’abaturage ba Afurika kudaheranwa n’amateka ngo bumve ko uko bari ari ihame, kuko iki aricyo gihe cyiza cyo gukosora amakosa yagiye agaragara.

Ati “Nta mpamvu yo kuguma gutya, tugomba kwisuzuma tukareba ahahise hacu hagaragaramo amakosa tukayakosora tugamije kugana aheza twifuza.”

Muri iyi nama kandi, yasabye ko hagomba gushorwa imari mu baturage, hakaba ubufatanye hagati ya za Leta n’ibigo byigenga ndetse hagafatwa ingamba kugira ngo bashyire ibyo biyemeje mu bikorwa.

Iyi nama ya ATF2018 (Africa Transformation Forum) yiga ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika ibaye ku nshuro ya kabiri, ikaba yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba abikorera ndetse n’inzego za Leta.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/06/2018
  • Hashize 6 years