Perezida Kagame yavuze ko kudakorera hamwe byatuma ibihugu bya Afurika bitakaza amahirwe

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahamagariye ibihugu by’umugabane wa Afurika gushyira hamwe mu kwita ku bibazo byawo no gushakira hamwe ibisubizo bikwiye.

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yari mu muhango wo gusoza inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ku Isi, yabereye i Davos mu Busuwisi.

Ni umuhango wakurikiye ikiganiro cyavugaga ku hazaza ha Afurika, cyayobowe n’Umuyobozi mukuru wa Dalberg, James Mwangi, gitangwa n’itsinda ririmo Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), Sara Menker, washinze Gro Intelligence n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intambwe z’iterambere zirimo guterwa n’ibihugu bya Afurika, hakiri imbogamizi z’uko ibihugu byinshi bikora byonyine nta bufatanye bubayeho. Ibi ngo bisubiza inyuma uwo mugabane bikanawusiga isura mbi iwutakariza icyizere.

Yagize ati “Iyo tuvuga ibibazo, tuba turi kumwe, ariko iyo tubishakira ibisubizo buri wese akora ku giti cye, buri gihugu kigashaka ibyacyo.”

Yahamagariye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe muri byose ntibibe gusa mu kugaragaza ibibazo ahubwo bikaba no mu kubishakira ibisubizo no kubikemura.

Ati “Ndatekereza ko tugomba gufatira ingamba hano. Mureke twigire hamwe ibibazo byacu, twigire hamwe ibisubizo byabyo kandi tubishyire mu bikorwa dufatanyije. Mureke dukorere hamwe.”

Perezida Kagame yavuze ko kudakorera hamwe byatuma ibihugu bya Afurika bitakaza amahirwe yo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi.

Ati “Buri wese muri twe afite ubushobozi bwo kugaragaza ibibazo byacu no kugaragaza ibisubizo byabyo, kuki dukomeza kwisuzugura tukerekana ko umugabane wa Afurika ntacyo wageraho?”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bikeneye gukorera hamwe, bigafatanya kugera ku bukire.

Muri iyi nama Perezida Kagame yatanze ibiganiro byibanze ku ishoramari, ikoranabuhanga n’ubufatanye bw’ibihugu mu kuzamura iterambere ryabyo, nk’uko The New times yabitangaje.



Perezida Paul Kagame, yari ku meza amwe na Perezida wa Gabon, Bongo Ondimba, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Daniel Duncan.

Inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu yabaye ku nshuro ya 46, yitabirwa n’ abayobozi bakomeye ku Isi, barimo Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron; Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame; Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry; Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Christine Lagarde; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, n’abandi bavuga rikijyana.

Yanditswe na/Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years