Perezida Kagame yavuze ko igicyenewe mu mavugurura ya AU ari uguhindura Afurika umugabane ukomeye

  • admin
  • 17/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibihe Afurika ikomeje kunyuramo kimwe n’Isi muri rusange, bigaragaza ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, yihutirwa bityo bikazatuma Afurika ihinduka umugabane ukomeye no guha abaturage ahazaza hababereye.

Umuyobozi w’umuryango wa AU muri uyu mwaka Perezida Kagame,ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yayoboraga inama yawo idasanzwe ya 11,igamije kwihutisha amavugurura mu muryango.Ni inama y’iminsi ibiri iri yatangiye i Addis-Abeba muri Ethiopie.

Yagize ati “Intego y’iyi nama idasanzwe ni ukwihutisha amavugurura ya AU.Ibintu biri kubera kuri uyu mugabane wacu no ku ruhando rw’Isi bikomeje gushimangira ubwihutirwe bw’uyu mushinga.Igikenewe kirumvikana, ni ukugira Afurika umugabane ukomeye no guha abaturage bacu ahazaza hababereye.”

Yavuze ko uyu munsi uyu muryango ugeze kure amavugurura akenewe, kandi aho ugana hagaragara nubwo hakiri byinshi bikeneye gukorwa.

Yanavuze ko mu nama yo kuri uyu wa Gatandatu haganirwa ku bitekerezo byatanzwe bigamije kugira Komisiyo ya AU urwego rutanga umusaruro kandi rukorera ku ntego muri iki gihe no mu kizaza, bijyanye n’intego yatumye amavugurura muri AU atangizwa.

Yashimiye inzego zose zikomeje gukora ibishoboka kugira ngo aya mavugururwa agerweho.

Kugira ngo AU ibashe kugera ku ntego, yabanje kumva ko hakenewe uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, nyamara muri icyo gihe, yari ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga buri mwaka.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Uyu muryango uheruka no gutangaza ko ibihugu 12 muri 22 bikenewe kugira ngo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA atangire kubahirizwa, byamaze kuyemeza burundu.

Ni amasezerano y’amateka yemejwe ku wa 21 Werurwe 2018, ubwo ibihugu 44 bihuriye muri AU byashyiraga umukono kuri ayo masezerano, mu nama idasanzwe y’uyu muryango yabereye i Kigali.

Azashyiraho isoko rizahuriza hamwe abaturage basaga miliyari 1.2 z’abaturage rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yihanganishije Tanzania na Malawi ku rupfu rw’abasirikare barindwi babo baguye mu butumwa bw’amahoro muri iki cyumweru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanagaragaje ko AU yishimiye kuba Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi karakuriyeho ibihano Eritrea, agasanga bizafasha inzira y’ahoro mu karere ko mu ihembe ry’Afurika.

Mu izina rya AU, Perezida Kagame yanifurije gukira vuba Perezida wa Gabon, Ali Bongo umaze iminsi arwariye muri Arabie Saoudite.Yaboneyeho gushimira Minsitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed na Perezida Isaias Afeworki wa Eritrea umuhate bakomeje kugaragaza muri ako karere.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/11/2018
  • Hashize 5 years