Perezida Kagame yavuze ko drones zizafasha mu gukemura imbogamizi Muduce tugoranye kugeramo

  • admin
  • 14/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri koranabuhanga wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 mu Karere ka Muhanga ahari ikibuga cy’izi drones.

Umuyobozi wa Zipline,ikompanyi yashyize mu bikorwa uyu mushinga ifatanyije na Leta y’u Rwanda, Keller Rinaudo, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abarwayi kubona amaraso mu buryo bworoshye.

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryizewe ndetse ngo nta ngaruka mbi zatera abantu bari ku butaka ndetse no mu kirere aho izi ndege zigendera.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko ibyo abantu benshi batekerezaga ko bidashoboka byabaye impamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Ku ikubitiro, Zipline igiye kuzajya igeza amaraso ku bigo nderabuzima 21 biri mu Majyaruguru, mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko izi drones zizafasha ‘mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe.’

Yanditswe na ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/10/2016
  • Hashize 8 years