Perezida Kagame yavuze ko amadini na politiki byuzuzanya
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko amadini, politiki n’umuco byuzuzanya mu iterambere ry’Abaturage ariko bigashobora guteza ikibazo ubikoresheje nabi.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, mu masengesho yo gushimira Imana ibyo yakoreye i Igihugu mu myaka 30 ishize yiswe ‘Thanksgiving Prayer Breakfast’.
Umukuru w’Igihugu ashingiye ku mateka y’u Rwanda yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe gutera imbere rwabifashijwemo n’amadini kandi bituma rwaragize aho ruva n’aho rugera.
Yavuze ko idini rifasha, mu buryo buteza imbere umuco, rigafasha sisiyete, mu buryo bwa politiki, rigashyiraho amategeko, na gahunda z’imiyoborere, ku buryo abantu bagira ikibarinda mu mutekano bakwiye kuba bafite, biturutse mu kuzuzanya kw’amadini na politiki.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ukwemera umuco na politiki byuzuzanya mu guteza imbere abantu.
Yavuze ko umuco ugira kirazira, ahamya ko iyo irenze idini kirazira ikajyana n’imibereho ndetse ko hari ibihugu bigira politiki ivanze n’idini, atanga urugero rw’ibyo ku mugabane w’Asiya, Amerika n’ahandi.
Yagize ati: “Ariko twe hano mu Rwanda bifite uko byuzuzanya ariko bifite n’uko bitandukana.”
Yongeyeho ati: “Ndashaka gushingira kuri ibi, tutitonze ngo turebe urwo ruvange rw’ibyo bintu byiza tuzisanga mu kibazo. Iyo ibintu byabaye ntihagira umurongo dukurikiza ariko ntihagira utubwira ngo twakabaye tutarenza igipimo. Buriya no muri politiki abayobozi twagize bagiye barenza igipimo ni ho havuyemo ibibazo twagize. N’idini uritwaye ukarenza igipimo urajya mu kibazo byanze bikunze, ndetse n’umuco uwugundiriye ukavuga ko nta na kimwe kigomba guhinduka byagutera ikibazo”
Ati: “Ushaka kubijyamo byoroshye, na politiki bijyemo ubyoroshye. Ni ukuvuga ngo ikigirira neza umuturage ni ikihe? Muhe amazi, muhe isuka yihingire, muhe isoko azagurishamo ibyo yahinze, mbere yo kumutwara ku kwezi, byoroshye hanyuma nabibona aragera hose ashaka”.
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, ubikora agomba kugira umutima muzima uzatuma ateza imbere abo ayoboye.
Perezida Kagame yagaragaje itandukaniro ry’ubukene n’ubutindi.
Ati: “Ubukene ni ukuba udafite ibyo ukeneye ariko ushakisha uko ubivamo, ariko ubutindi ni ukuba ibirimo ukabigirana n’umutima mubi”
Umukuru yumvikanishije ko n’abakire baba abatindi bityo asaba abantu bose kwirinda ubutindi n’uburiganya.