Perezida Kagame yavuze ko abaseta ibirenge mu gufungura imipaka bagaragaza impungenge

  • admin
  • 10/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka Youth Connekt Africa 2019 ryatangijwe mu Rwanda ku wa 09 Ukwakira 2019.

Ahereye ku izina ubwaryo ry’iryo huriro ari ryo ‘Youth Connekt’, Perezida Kagame yakomoje ku kamaro ka Youth Connekt, agaragaza ko ihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye bagashakira hamwe ibisubizo byabafasha kwiteza imbere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko guhuza abantu bari ku isi bigomba kugira aho bitangirira, mu rugo, noneho bigakomereza hanze yo mu rugo, mu gihugu cyawe, noneho bigakomereza no mu baturanyi, bikarangira Afurika ibaye nk’aho ari mu rugo rw’Abanyafurika.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika, ibinini n’ibito mu buso, bishobora kwishyira hamwe bikaba ibihangange. Yerekanye ko n’ubwo igihugu cyaba kinini ariko kikaba nyamwigendaho gihinduka gito. Yanifashishije urugero rw’aho ushaka kugera kure ajyana n’abandi bityo bakabasha kugera kure kandi vuba.

Perezida Kagame yabajijwe uko icyemezo cyo gufungurira imipaka abashaka kuza mu Rwanda bose cyaje, avuga ko korohereza abantu kubona viza, korohereza abantu kuza no gutura mu gihugu, byaturutse ku mpamvu nyinshi.

Yavuze ko imwe mu mpamvu yari ugushaka ubumenyi n’impano zihagije zo kubakiraho kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza kugera.

Ati “Kuki tutakwemerera abaturanyi, abandi bantu ku mugabane dusangiye byinshi kuza hano kuziba icyo cyuho. Byakemuraga ikibazo cy’igihugu cyacu n’icy’abantu baza hano bakabona icyo gukora”.

Perezida Kagame yavuze ko abaseta ibirenge mu gufungura imipaka bagaragaza impungenge zumvikana ariko ubunararibonye u Rwanda rufite bwasubiza zimwe muri izo mpungenge.

Zimwe muri izo mpungenge ndetse n’u Rwanda rwari rufite ni uko gufungura imipaka byatuma rwibasirwa n’ibyaha yaba ibiturutse muri Afurika ndetse no ku Isi yose.

Perezida Kagame yagize ati “Dufite amategeko yashyizweho yo kurwanya ibyaha kandi kurwanya ibyaha ntibirobanura ko uri umwenegihugu cyangwa uri umunyamahanga. Dukomeje inzego zacu zo guhangana nabyo, zizahangana nabyo ku waza hano wese gukora ibyaha”.

“Twabikuyeho nk’ikibazo kandi ubunararibonye dufite muri iyi myaka twemeye urujya n’uruza abantu binjira mu gihugu, ntitwigeze tubona na gato cyiyongeraho ku rwego rw’ibyaha”.

Youth Connekt Africa izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2019 irimo kuba ku nshuro yayo ya gatatu ikaba ihuje ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika. Muri rusange iy’uyu mwaka yahuje baturuka mu bihugu 91.



Chief editor/ muhabura. rw

  • admin
  • 10/10/2019
  • Hashize 5 years