Perezida Kagame yavuze impamvu zatumye abiciwe muri Jenoside batarakoze ibikorwa byo kwihorera ku babiciye
- 21/11/2019
- Hashize 5 years
Perezida Paul Kagame yavuze ko icyatumye hakumirwa ibikorwa byo kwihorera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari uko iyo hataba ukwihanga nubwo bitari byoroshye, ubwicanyi bwari kubaho ubuziraherezo.
Umukuru w’igihugu ibi yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Cornegie Mellon University Africa yari imaze gutangizwa ku mugaragaro i Kigali.
Umunyeshuri wiga muri iyi kaminuza witwa David Butera yamusabaga kuha ubuhamya bwe igihe bageraga i Kigali, bagasanga imiryango yabo yishwe nyamara agaharanira ko hatagira abihorera, n’ababikoze bakabiryozwa.
Birumvikana ko byari bikomeye ku bantu bageze mu murwa mukuru bagasanga interahamwe na Leta yariho icyo gihe,bamaze kwica ababyeyi babo,abavandimwe babo ndetse n’inshuti zabo.
Kuri ibi,Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo bitandukanye na siyansi, kuko yo yigisha ko umuntu ashobora gutsindwa ntagere ku ntego akongera akagerageza, ariko ku Rwanda ingaruka zari kuba nyinshi kurushaho.
Aha umukuru w’igihugu yatanze urugero ku marangamutima y’abari bavuye ku rugamba bagasanga imiryango yabo yishwe, byongeye bagasanga uwabiciye ahari, ku buryo ibikorwa byo kwihore byari hejuru cyane ndetse rimwe na rimwe ukaba wanabumva.
Yakomeje ati “Iyo twemera ko ibyo bibaho, kugeza n’uyu munsi twari kuba tugifite ubwicanyi bukomeza kubera ko bihinduka uruhererekane rudashira, buri wese akajya abona impamvu ituma agirira nabi undi, ugasanga ntabwo bigira iherezo.”
Yunzemo ati”Hari n’abihoreye ni ukuri, ni ko kamere muntu iteye, hari ubwo dusubiza amaso inyuma tukavuga ko tubarenganya ariko nari mfite ishingiro icyo gihe, nk’umuntu wapfushije abantu kimwe n’abandi, ariko nanone nk’umuntu wari ufite inshingano ku mutwe, zo kuvuga ngo turabyitwaramo gute.”
Perezida Kagame yavuze ko muri icyo gihe yari yikoreye umutwaro wo kugenzura uko abasirikare barenga ibyo bihe, kuko iyo bitaba ibyo ingaruka zari kuba mbi kurushaho.
Ati “Nagombaga gufata ibyemezo, nk’abo basore bato bihoreye, muri njye nkumva ko bifite ishingiro, ariko nagombaga kuvuga ngo oya ntabwo mugomba kubikora, kandi nzirikana ko ninemera ko biba bikarangirira aho, buri wese aratangira kubikora. Byangombaga kuyoberana.”
Yakomeje avuga ko cyari ikibazo kubera ko nk’umuntu na we wapfushije abantu muri jenoside, yashoboraga kumva ishingiro ry’umuntu wihorera ariko akanazirikana ko kubirebera byagira ingaruka mbi kurushaho.
Ati “Ufite umuryango wose wishwe, ufite n’umuntu wabikoze, none umusore warwaniraga igihugu cye aragarutse asanga umuryango ntugihari, uwabikoze arahari kubera ko afite intwaro akamwica, nagombaga guhagarara mo hagati nkavuga nti ntabwo ukwiye kubikora. Ukavuga ngo kugira ngo hatagira undi ubikora, urajya muri gereza kugeza igihe tuzagirira ubutabera, ariko icyo gihe nabwo ntibwari buhari kubera ko inzego zabwo ntazari zihari.”
Yavuze ko yabwiraga abantu ko bazategereza inzego z’ubutabera ngo zice imanza, ariko bakamubaza ubutabera avuga kuko bwari bwarasenyutse.
Ati “Iki cyari kimwe mu bihe byankomereye, ariko nagombaga kumva ko kunanirwa bizatwara byinshi kurushaho, bitandukanye no gutsinda tuvuga hano ngo uratsindwa ukongera kugerageza, nta mwanya wo kongera kugerageza uba uhari.”
CMU-Africa yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi bitandatu, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri basaga 300.
Mu bikorwa remezo biyigize, harimo laboratwari zikubye kabiri izari zisanzwe aho yakoreraga, ibikorwa remezo bigezweho kandi byorohereza buri wese.Ni nyuma y’uko iyi kaminuza Kuva mu mwaka wa 2012 yakoreraga mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru.
Chief Editor/MUHABURA.RW