Perezida Kagame yavuze ikimuri ku mutima k’uko abona imibanire ya Afurika n’Amerika

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yemeza ko Amerika isa nk’itarahinduye imyitwarire muri politiki yayo ku mugabane wa Afurika kuva intambara y’Ubutita yarangira, bityo igicyenewe ni uko Amerika ikwiye guhindura politiki yayo muri Afurika.

Ibi yabigarutseho i New York kuri uyu wa Kane mu kiganiro kivuga kuri Afurika nshya cyiswe ‘New Africa Dialogue’ cyateguwe n’ikigo nyamerika CSIS, cyari cyahuriwemo n’inararibonye zitandukanye muri politiki mpuzamahanga harimo na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo n’umunyapolitiki ukomeye muri Amerika Dr Henry Kissinger.

Perezida Kagame yavuze ko Amerika ikwiye guhindura politiki yayo muri Afurika niba yifuza umubano wungukira impande zombi.

Yagize ati “Imirongo migari ya gahunda ya Amerika kuri Afurika ntiyahindutse nyuma y’irangira ry’intambara y’ubutita ariko Afurika yo yarahindutse cyane kandi na Amerika ni uko. Ni umwanya wo kongera gusesengura umubano wa Afurika na Amerika.”

Yavuze ko iyo politiki yatumye ibihugu bya Afurika bigira politiki itarambye ndetse binakomeje kuba imbogamizi kuko politiki nyafurika igisesengurwa hashingiwe ku myumvire y’igisobanuro cya demokarasi aho kureba ikibereye abaturage.

Ati “Iyo amahame y’ingenzi ya demokarasi yangijwe, nta n’umwe ubyungukiramo. Gushyira imbere ibitekerezo bya demokarasi nk’aho ari ikintu kigomba kubahirizwa mu bufatanye aho kuba intangiriro y’ibiganiro ntacyo bitanga.”

Yakomeje agira ati“Akenshi imikorere ya politiki nyafurika isesengurwa hashingiwe ku bitekerezo nta no kugera aho ibera. Ibi bikorwa nta kureba ku musaruro witezwe cyangwa se ku bitekerezo by’abaturage bireba.”

Yavuze ko hakenewe ko impande zombi zitekereza iby’imibanire mishya kuko muri iyo myaka yose hahindutse byinshi ku mpande zombi.

Yavuze ko mu myaka 20 Amerika yari igisa nk’igitegeka ibihugu bya Afurika icyo yifuza ko gikorwa, nyamara ikirengagiza ko iterambere ryose rizanwa n’ibintu impande zombi zaganiriyeho zikumvikanaho.

Perezida Kagame yavuze kandi ko kuri iki gihe impande zombi zikwiye gusasa inzobe zikaganira ku bibazo bishobora kuvuka, zigashyira imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bintu byo kwibandwaho.


Abona igicyenewe ari uko Afurika na Amerika bakwiye gusasa inzobe bakaganira ku bibazo bishobora kuvuka

Intambara y’Ubutita ni umwuka mubi hagati ya Amerika n’Icyahoze ari Leta zunze Ubumwe za Abasoviyeti (URSS), yamaze imyaka irenga 40 ihanganishije ibihugu byombi.Iyo ntambara yarangiye mu 1991, ari nacyo gihe ibihugu byinshi bya Afurika byari bitangiye kwisuganya nyuma y’imyaka myinshi biharanira ubwigenge.

Icyo gihe Amerika yo yari ihangayikishijwe no gutsinda intambara y’Ubutita, bigatuma ifata Afurika nk’umugabane utagize icyo umaze haba muri politiki ndetse no mu bukungu.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years