Perezida Kagame yatunguye abaturage ba Rwinkwavu na Kabarondo

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 09 Kamena 2019, yatunguye abaturage ba Rwinkwavu na Kabarondo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba arahagarara arabasuhuza.

Abaturage bishimiye kubona umukuru w’igihugu ahagarara ku muhanda akabasuhuza nk’uko amafoto ari kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu abigaragaza.

Mu kwezi gushize tariki 27 Gicurasi 2019, abaturage bo mu Mujyi wa Nyamata na bo batunguwe no kubona umukuru w’Igihugu abasesekayemo arabasuhuza, benshi bishimira kumubona amaso ku maso kandi mu buryo batari biteze.

Ibi ni ikintu gishimishije kubona umukuru w’igihugu yegera abaturage bakamubona imbona nk’ubone kuko byereka abaturage ko ubuyobozi bari kumwe.Ku bandi bayobozi muri rusange ni ukubereka ko bakwiye kwegera abaturage bakumva Ibibazo byabo nta kuguma mu biro.


Niyomugabo Albert muhabura.rw


  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years