Perezida Kagame yatembereje Umunyacyubahiro wa Qatar muri pariki y’Akagera[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yatembereje muri Pariki y’Akagera Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko uyu munyacyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda ejo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019 ku gicamunsi, akakirwa na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ndetse bakanasangira ku meza imwe umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Aba bayobozi bombi kandi bakurikiranye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri enye arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Noneho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame, basuye Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi.

Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar muri Pariki y’Akagera bitwikiye imitaka irinda imvura kuko uyu munsi waranzwe n’imvura iri kugenda igwa bya hato na hato.














.-*Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye mu Rwanda[REBA AMAFOTO]
.-* U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ane y’ingenzi[AMAFOTO]
Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years