Perezida kagame yatangaje ko ibitangazamakuru, nibitavuga inkuru z’Afurika abandi bazazigoreka

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kagame yasabye abayobozi b’ibitangazamakuru byo ku mugabane w’Afurika, guhaguruka bakavuga inkuru zireba umugabane wabo, badategereje ko hari abandi bashobora kuzibavugira baturutse hanze, kuko iyo abo hanze bazibavugiye bashobora kuzigoreka baziganisha aho bifuza.

Perezida Kagame yabitangaje ejo hashize tariki ya 15 Werurwe 2018 mu kiganiro yatangiye mu nama nyafurika yari ihuje abayobozi b’ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame asanga nta cyabuze ngo ibitangazamakuru by’Afurika bivuge inkuru z’Afurika, n’ubwo bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru bavuga ko ubushobozi ari cyo kibazo.

Kagame ati: “Iki ni ikibazo mu by’ukuri kimaze igihe kinini kivugwaho ariko hakabura umuti wacyo, wasanga harimo ikibazo k’imyumvire, ubushake bwa politiki, hakwiye kugira icyakorwa kuko nta cyabuze. Nk’ubu ibihugu by’Afurika bishobora kwishyira hamwe bikareba uburyo za televiziyo na radiyo byashorwamo amafaranga, ariko abaturage b’Afurika bakagerwaho n’inkuru zireba umugabane wabo.

Nkamwe abanyamwuga, mu bihugu by’Afurika, mukwiye kureba ibirebana n’amahugurwa, gukora inkuru nziza zireba Afurika, mukazitunganyiriza, naho ubundi nimutegereza ko abo hanze bazazibavugira bazazivuga uko zitari babe bazigoreka, baziganishe aho bifuza, cyane ko abo hanze bashobora guhitamo kwifashisha bamwe mu banyafurika bake, maze inkuru z’Afurika zigakorwa uko abo hanze babyifuza, ibyo bikwiye guhinduka twese dufatanyije”.

Perezida ubwo yavugaga ku bivugwa muri Afurika, yakomeje agira ati “Kugira ngo wivugire uba ukeneye umunwa wawe. Nta bwo wahora uha undi muntu ibimenyetso ngo we akuvugire.” Akaba yaravuze ko nta muntu uri muri Afurika utazi ibibazo byayo, ati “Nta bwo twakomeza kwirirwa tubabazwa n’ibibazo byacu ngo tugarukire aho gusa. Tuzi icyo dugomba gukora ngo ibi bihinduke.”

JPEG - 374.5 kb
Bamwe mu bitabiriye inama yahuje abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru bikoresha amashusho n’amajwi muri Afurika

Perezida Kagame akaba yaravuze ko hagomba kubaho gukangurira ibihugu gutangira gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itangazamashusho n’amajwi, aho yavuze ko akenshi usanga abantu bibanda ku gihe cyatanzwe ngo bikorwe aho kureba inyungu izavamo, asaba ko hakomeza kubaho gusobanurira abandi ko izi mpinduka ari ingirakamaro. Ati “Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukwirakwiza amashusho n’amajwi byaratinze ariko nta bwo byibagiranye. Nishimiye gukomeza kubishyiramo ingufu nk’Umukuru wa gahunda ya ‘Smart Africa’ ndetse tukanazanamo abandi bafatanyabikorwa.

Kagame yagarutse ku kibazo cy’abimukira usanga biganjemo urubyiruko rujya gushaka amaramuko ku yindi migabane bamwe bakahasiga ubuzima, aho yagize ati “Iki kibazo tugomba kugishakira igisubizo uko kimeze, ariko tugomba no gushaka n’impamvu zigitera. Ibihugu bikibaza impamvu urubyiruko rwacu rugenda kugeza aho rujya mu byago byo gupfa cyangwa kugurishwa ku isoko nk’abacakara cyangwa bakarohama. Hashobora kubamo imiyoborere, imibereho y’abaturage, guha amahirwe abaturage, kubaha akazi, kugira ngo uru rubyiruko rwumve ko rufite igihugu, ruhagume ruhakorere, ruge hanze igihe rubihisemo.”

Yavuze ko nta bidasanzwe bikenewe mu gukemura iki kibazo, agaragaza ko aho kigeze ibihugu bitandukanye birimo gutanga umusanzu, nko kuba hari ibitanga indege zo gucyura abimukira bari muri Libya no kubakira.

Ku birebana n’ishyirwaho umukono ry’isoko rusange ibihugu bya AU bishobora gusinya ku ya 21 uku kwezi mu nama ya AU izabera i Kigali, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Iyo ndebye abaturage b’Afurika barabikeneye kuko ni bo babifitemo inyungu nini, nta mpungenge zakabaye zihari, amahirwe arimo aruta cyane ubwoba bimwe mu bihugu bishobora kugira, kuko dufite nk’ingero zifatika aho duherutse guha amahirwe Abanyafurika bashaka kuza mu Rwanda bagafata viza bakihagera, ibibazo birimo nk’uko byavugwaga nta byo twabonye kandi biragenda neza”.

Chief editor

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years