Perezida Kagame yatangaje itariki y’inama ya CHOGM 2021

  • admin
  • 23/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) Hon Patricia Scotland, batangaje itariki nshya yitezwe kubaho Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri uwo muryango (CHOGHM2021).

Batangaje ko iyo nama yitezwe kubera i Kigali mu Rwanda, ku ya 21 Kamena 2021, ikaba ari yo tariki yemejwe n’ibihugu byose bigize Commonwealth.

Ubusanzwe CHOGM ni inama iba buri myaka ibiri, ikaba ari yo nama yo ku rwego rwo hejuru ihuza inzego zitegura poritiki y’uwo muryango. Abayobozi ba Commonwealth batoranyije u Rwanda nk’Igihugu cyagombaga kwakira Inama y’Umwaka wa 2020 ubwo bahuraga mu mwaka wa 2018.

Inama ya CHOGM 2020 yagombaga kubera i Kigali hagati ya tariki 22-27 Kamena 2020, ikaba yari yitezwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi ya miriyoni 700 z’Amadorari y’Amerika, arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko CHOGM2021 izaba amahirwe yihariye mu kugaragariza hamwe imbogamizi n’amahirwe biri mu Muryango wa Commonwealth mu rwego rw’ikoranabuhanga, mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no mu rwego rw’ubukungu, by’umwihariko ku rubyiruko aho kuri ubu rwugarijwe n’ibibazo bishamikiye ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “U Rwanda rwiteguye kwakira abazitabira iyo nama i Kigali mu mwaka utaha, ni inama izaba mu mutuzo kandi izatanga umusaruro.”

Patricia Scotland na we yagize ati: “Muri iyi CHOGM y’amateka, iya mbere izaba ibereye muri Afurika muri iki kinyagihumbi, twiteze ko abayobozi bo muri Commonwealth bazahuzwa no gushyira mu bikorwa ibisubizo by’ibibazo duhura na byo.”

Yakomeje agira ati: “Guhurira mu Rwanda bizaduha amahirwe afatika yo kwibanda ku ngamba zo guhangana n’ingaruka za COVID-19, ariko na none tuzi ko icyorezo kitakuyeho izindi ngorabahizi Isi ihura na zo, zirimo izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, ku bukungu bw’Isi, no ku kuba hakenewe ubucuruzi n’iterambere rirambye rigomba kugerwaho binyuze mu guhitamo ubutwererane bw’ibihugu ndetse no gufashanya.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu ibanzirizwa n’inama z’abahagarariye inzego zitandukanye zirimo ihuriro ry’urubyiruko, iry’abagore, sosiyete sivile ndetse n’abacuruzi. Izo nama zose zitezwe mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Commonwealth ni Umuryango uhuriwemo n’ibihugu 54 byigenga kandi biwufitemo ubudahangarwa bungana. Ukubiyemo ibihugu bituwe n’abaturage basaga miriyari 2.4 baba abo mu bihugu byateye imbere ndetse n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere.

Ibihugu 32 mu bihugu bigize uwo muryango bifite ubuso buto, harimo n’ibihugu by’ibirwa.

Leta y’u Rwanda yemeza idashidikanya ko yiteguye kwakira CHOGHM2021 cyane ko imyiteguro yayo myinshi yari yaramaze gushyirwa mu bikorwa.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/09/2020
  • Hashize 4 years