Perezida Kagame yatangaje ibintu by’ibanze azakora mbere y’ibindi byose

  • admin
  • 18/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko by’umwihariko abitabiriye amatora ku nshuro yabo ya mbere, bagaragaje umuhate n’umurava ndetse bakaba baratumye amatora agenda neza ari nayo mpamvu nawe atazatatira icyo gihango.

Perezida Kagame Ati “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cy’ibyiza mfitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere kandi babikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iyambere bakitabira amatora kandi bagatuma agenda neza turabibashimira cyane.”

Perezida Kagame yongeye gushima kandi amahitamo y’abanyarwanda ashimangira ko abirirwa bavuga ko abanyarwanda batayobowe muri Demukarasi bibeshya, ndetse agaruka ku ndirimbo yakunze gukoreshwa mu bihe byo kwiyamamaza aho abanyarwanda bavugaga ko nta ntambara yabatera ubwoba.

Ati “Nk’uko abanyarwanda bakunze kubiririmba mu ndirimbo y’Imana ubwo twari mu bihe byo kwiyamamaza, bashimangiye koko ko nta ntambara yabatera ubwoba, impamvu nta yindi ni uko bazi ko Imana iri kumwe nabo kandi koko niko biri ahubwo turasaba Afurika gushyira hamwe mu rwego rwo gushimangira inzira nziza umugabane wacu uri kwerekezamo”

Kagame yaboneyeho kongera gushimira Abanyarwanda bamugiriye icyizere cyo kongera kubayobora abasezeranya kutazabatenguha. Yagize ati: “Nagirango nshimire abanyarwanda kubw’icyizere mwangiriye ariko cyane nagirango mbashimire kubwo kwigirira icyizere ubwanyu mukantorera kongera gukomezanya namwe

Ati “Nk’uko abanyarwanda bakunze kubiririmba mu ndirimbo y’Imana ubwo twari mu bihe byo kwiyamamaza, bashimangiye koko ko nta ntambara yabatera ubwoba, impamvu nta yindi ni uko bazi ko Imana iri kumwe nabo kandi koko niko biri ahubwo turasaba Afurika gushyira hamwe mu rwego rwo gushimangira inzira nziza umugabane wacu uri kwerekezamo”

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/08/2017
  • Hashize 7 years