Perezida Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19 batagaragaramo amazina yari akomeye
- 18/10/2018
- Hashize 6 years
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo yi 116,Perezida Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19 batagaragaramo amazina yari akomeye.
Muri Guverinoma nshya, abaminisitiri batagaragayemo barimo Gen. Kabarebe James, Uwacu Julienne na Kaboneka Francis.Hagaragayemo abaminisitiri batandatu bashya, naho Minisiteri yari ishinzwe Ibiza n’Impunzi ihindurirwa izina yitwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Dr Sezibera Richard wari Umusenateri; wahawe uyu mwanya asimbuye Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Gen. James Kabarebe wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ingabo yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj. Gen. Murasira Albert.
Prof. Shyaka Anastase wari Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Francis Kaboneka wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya.
Irutonde rurambuye rw’abagize Guverinoma
Chief editor