Abu Dhabi : Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda rukorera [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/10/2021
  • Hashize 3 years
Image
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri i Abu Dhabi aho yitabiriye inama kuri za Politiki, kuri uyu wa Gatandatu yasuye aho URwanda rumurikira ibyo rwajyanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda rumurikira i Dubai

Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda rumurikira i Dubai

Iryo murikagurisha ryiswe Dubai World Expo 2020, ryatangiye ejo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021, bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku ya 31 Werurwe 2022.

Mu byo u Rwanda rumurika muri iryo murikagurisha mpuzamahanga ry’i Dubai, harimo amateka yarwo ya mbere y’ubukoloni, ayo mu gihe cyabwo, aya nyuma yabwo harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibijyanye no kwiyubaka k’u Rwanda.

Iryo murikagurisha ngo ukaba ari umwanya mwiza ku Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho, rukagira n’ibyo rwigira ku bandi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/10/2021
  • Hashize 3 years