Perezida Kagame yasubije Amerika yanenze kuba yaremeye kuziyamamaza mu 2017
- 04/01/2016
- Hashize 9 years
Nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyiriye ahagaragara itangazo rivuga ko zitashimishijwe n’uko Perezida Kagame yemeye kuziyamamariza kuyobora
Abanyarwanda nk’uko babimusabye, ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye, yabasubije avuga ko Abanyarwanda biyemeje gutwara umuzigo wabo ku buryo ntawe ukwiye kuremerera.
Nyuma y’igisubizo Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2016, Amerika yahuje icyo cyemezo no kwima amaso amahirwe adapfa kuboneka yo kongerera ingufu no gukomeza inzego zishingiye kuri demokarasi Abanyarwanda bafite ubu kuva mu myaka isaga 20 ishize.
Amerika ivuga ko “imbaraga z’abayobozi bariho mu guhindura amategeko ngo bagume ku buyobozi zica intege inzego za demokarasi”, bityo ngo ihangayikishijwe byihariye n’impinduka ziha amahirwe umuntu umwe, aho kuba ihame rigena ihererekanywa ry’ubuyobozi muri demokarasi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw