Perezida Kagame yasubije abakomeje kunenga ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal FC

  • admin
  • 29/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubufatanye bw’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) bukomeje kubyara inyungu nubwo hari abakomeza kunenga ubu bufatanye.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru muri Botswana, ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye muri icyo gihugu.

Ubufatanye hagati ya RDB na Arsenal bwashyizweho umukono muri Gicurasi 2018 aho basinyanye imyaka itatu ngo izajye yamamaza u Rwanda nk’umuterankunga ku maboko y’imipira,hakajya hagaragaraho ijambo ’‘Visit Rwanda’’ ku kuboko kw’ibumoso ku makipe yose ya Arsenal yaba ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’abagore.

Perezida Kagame yavuze ko ubu ari ubufatanye ariko bujyanye n’ubucuruzi, kuko aho ubutumwa bugeze busakazwa na Arsenal FC ko u Rwanda ari ahantu heza habereye gushorwa imari haragaragara.

Ati “Ibyo abantu banenga byaje bivuga ko twatanze amafaranga menshi, ntabwo ariho twakabaye dushyira amafaranga yacu, ariko twe tukabivuga ukundi. Hashize igihe gito dusinye amasezerano y’ubu bufatanye, ariko nababwira ko ari nk’aho tumaze kugaruza amafaranga twatanze kandi dutegereje n’andi menshi agomba kuza.”

Arongera ati “Twabonye abantu benshi badusura, amagana, ibihumbi, abandi bamaze guteganya kuza gusura. Kuri twe ni ubucuruzi, ushobora kuvuga ngo wenda mwatanze miliyoni $15, kuki mwagiye muri ibi, ariko nshoye miliyoni 15$ nkabona miliyoni zigera ku 100$ zivuye muri ibyo, ndakeka ari ubucuruzi butanasanzwe. Ibyo kandi dushobora kubirebera mu nyungu tumaze kubona mu bijyanye n’ubukerarugendo bwacu.”

Yavuze ko mu myaka isaga 10 ishize u Rwanda rutashoboraga kubona miliyoni 100$ ku mwaka zivuye mu bukerarugendo, ariko ubu umusaruro wabwo ugeze muri miliyoni 450$, ndetse imibare igaragaza ko mu yindi myaka itanu ruzaba rugera muri miliyari y’amadolari ya Amerika.

Yakomeje ati “Ubu bufatanye nabwo bwasinywe muri urwo rwego. Ibyo abantu bavuga ni uburenganzira bwabo, ariko nanjye mfite inshingano zo gukora ikintu cyose numva ko kirazanira inyungu igihugu cyanjye.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/06/2019
  • Hashize 5 years