Perezida Kagame yasobanuye ubuhanga ingabo zari iza APR zakoresheje mu guhagarika Jenoside

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mu gihe u Rwanda rwitegura gufungura Ingoro y’Umurage y’amateka yo guhagarika Jenoside (Campaign against Genocide Museum), Perezida Kagame yasobanuye ubuhanga ingabo zari iza APR zakoresheje mu kwirinda ubwazo no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi amahanga arebera.

Iyi ngoro izatahwa ku wa 13 Ukuboza 2017, yubatse ku Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ibice biyigize bisobanura neza ubutwari bw’Abanyarwanda bitanze bagahagarika Jenoside, bakarokora abicwaga ndetse bakabohora igihugu.

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yatanze ku mateka yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, yasobanuye uko ku wa 7 Mata 1994, yatanze amabwiriza ku ngabo zari iza APR, yo guhagarika jenoside no kwirwanaho ubwazo.

Yagize ati “Amabwiriza yaje ku munsi ukurikiyeho, ntabwo byari ukwirinda ubwabo gusa cyangwa kubera ko bashoboraga kugabwaho igitero gikomeye bari ahantu hamwe, ahubwo byari ku mpamvu ebyiri cyangwa zirenga. Imwe yari iy’uko ingabo zimwe zagombaga kujya muri sitade [Amahoro] aho abantu bahungiraga ibitero kugira ngo babarinde.”

Yakomeje asobanura ko nubwo muri ako gace hari ingabo za Loni, nta byinshi zari bukore kuko byanashobokaga ko zari buganzwe. Ibi ngo byatumye aha ingabo amabwiriza yo kujya kuri stade kurinda abaturage bahahungiraga ari na ko zirwanaho nubwo zari nkeya.

Ibi ariko ntibyatumye ingabo zibagirwa abaturage bari ahandi kuko izasigaye kuri ‘Company’ ebyiri zagiye kuri Stade [Company nubwo biterwa n’igihugu, ibarirwa hagati y’abasirikare 80-150], zagiye mu bice bitandukanye zikomeza kwirinda ubwazo ari nako zinarinda abaturage harimo n’abahungiraga muri sitade. Ibi byagize imbaraga zo gutatanya ababaga babateye.

Loni yacyuye ipfunwe

Perezida Kagame asobanura ko abana b’u Rwanda bamaze guhagarika jenoside ingabo za Loni zari mu gihugu zacyuye ipfunwe.

Ati “Icya mbere cyakozwe ni ugucyura ingabo za Loni yari yarazanye hano ntazi n’icyo zaje gukora; bashobora kubacyura kuko bageze kubyo bagombaga gukora ariko sibyo, cyangwa bo bagahagarika ibyo barimo kuko babonye ko batabishoboye bagahitamo kuvuga ngo ‘kubw’ibyo ntacyo dukora hano reka tugende”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko iri pfunwe ryakurikiwe n’agasuzuguro ko kudaha agaciro ibyakozwe byo kuzahura igihugu n’abaturage bacyo ndetse no guhatira u Rwanda kugirana ibiganiro n’abasize bakoze jenoside, bari bagifite umugambi mubisha wo kurimbura abatutsi.

Yagize ati “Nk’abantu bize kuri iri somo ‘birumvikana ko twagombaga kumva ibyo bavuga tukaganira ntitubatere umugongo, ariko ako kanya ntiwakwirengagiza icyo ushyize imbere, ntiwakwirengagiza icyakugirira nabi, kubera ko wumvise byinshi, wubashye cyane ibintu birimo n’ibishobora gushyira mu kaga igihugu, abaturage, nk’uko tubizi mu mateka yacu.”

Icyo wamenya ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside

Iyi ngoro igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi hari igice cy’imbere kigizwe n’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo jenoside yateguwe, uko amasezerano y’amahoro y’i Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yaguye, uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR (Armeé Patriotique Rwandaise ) mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.

Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.

Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare kibamo abarinda umukuru w’igihugu kizwi nka Camp GP.

Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu bose.

Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu mutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR (Armeé Patriotique Rwandaise) bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa.

Umwe mu basirikare agaragaraho yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari nako afite igikoresho gifasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande na ho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere.

Aho iyi ngoro yubatse, hitwaga CND [Conseil National pour le Dévelopement] hari batayo y’abasirikare 600 ba APR barindaga abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi nk’uko byari byemejwe mu masezerano ya Arusha hagati ya Leta yariho na FPR mu rwego rwo gusangira ubutegetsi.

Izi ngabo ni bamwe mu bahawe amabwiriza ya mbere kuwa 7 Mata 1994, n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo, akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo kuva mu birindiro byazo zikirwanaho kandi zikarokora abatutsi bicwaga.

Ikimenyetso cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyashyizwe ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko
Muhabura.rw

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years