Perezida Kagame yasobanuye kuri gahunda yo guca Caguwa mu gihugu

  • admin
  • 17/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, harimo na gahunda y’igihugu igamije guteza imbere inganda zikora imyenda mu Rwanda, ku buryo imyenda ya caguwa izacika burundu mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana mu karere ka Karongi. Ubwo yaganiraga n’abaturage bari mu nzego z’abikorera, amadini abayobozi mu nzego za leta n’imiryango itari iya leta, Perezida Kagame yanenze abatuma gahunda yo guca caguwa mu Rwanda yumvikana nabi nyamara yaraganiriweho bihagije. Yavuze ko muri caguwa abantu mu mahanga bambara imyenda bayirambirwa bakayizana mu Rwanda, umuntu akayigura harimo n’isanzwe izwi ko abantu badashobora gutizanya kandi bakayigura yarambawe. Yagize ati “Twaranavuze mu nama nkuru ya leta, twaricaye turabiganira turavuga tuti ariko tugomba kwitonda kuko abantu babimenyereye imyaka myinshi cyane nubwo twabyita bibi. Bamwe twaravutse turabisanga. Kugira ngo ubice nubwo bifite ibizina bibi, ntabwo wabica gusa udafite icyo utanga.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’uko bisanzwe, iyo ushaka gukora ibintu bihindura amatwara bitazanye kwitiranya ibintu no kubyumva nabi, ugomba guca ibintu weretse abaturage impamvu zumvikana nabwo ukagaragaza ibisimbura ibyo uri kubabuza. Ati “ Icyo dushaka gukemura ni ikibazo ntabwo dushaka gutera ikibazo. Bati ya mvugo ya Minisitiri Kanimba, bati Kanimba ushaka guca ibintu hano mu Rwanda, ntibanavuge bati ushaka kubica ataduhaye ibibisimbura, Oya, bikaba ko ari gahunda ya Kanimba yashatse guca ibintu mu Rwanda gusa, bakagarukira aho ntibasobanure.” Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byo! Ntabwo ariko bikwiye kumera, ntabwo ari ikibazo cya Kanimba ntabwo ariwe utera ikibazo, nta nubwo inshingano ye ari ugutera ikibazo ahubwo arashaka kugikemura kandi ni ibintu twumvikanyeho mu nama ya leta kubera twaranabyize. Buriya navuze bike iyo nza kujya mu gusesengura nkabaha amateka yabyo yose, ngira ngo bamwe bashobora no kubyiyamburira hano.”

Perezida Kagame yavuze ko icyangombwa ari uko leta yubaka inganda zifite ubushobozi bwo gukora imyambaro Abanyarwanda bakeneye, kuko bimaze kwigaragaza ko u Rwanda rushoboye ibintu nk’ibi hashingiwe no kuba rwikorera mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Yakomoje kandi ku gihugu cya Uganda gihinga ipamba ivamo imyenda, ku buryo ngo binashobotse igice kinini Uganda igurisha cyanazanwa mu Rwanda kikabyazwa umusaruro. Yanavuze ko u Rwanda ruri korora amagweja nayo yatanga indodo zakwifashihwa mu gukora imyenda. Perezida Kagame kandi yasabye abatuye Intara y’Uburengerazuba guhindura imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rushobora kugira byinshi rwakora aho kujya ruvana ibintu hanze cyangwa rukohereza ibintu hanze ngo bitunganywe bikagaruka bihenze. Yatanze urugero ku buryo Abanyarwanda batanywa ikawa y’u Rwanda iri mu za mbere nziza ku Isi, nyamara ugasanga baranywa nka Nescafé. Ati “Aba ba minisitiri bari hano, n’abashinzwe inganda, abashinzwe gucuruza n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, wajya mu biro byabo bakaguha ikawa batazi n’aho iva rwose. Wabaza uti ndashaka ikawa bakakuzanira akantu, Nescafé, biriya ni ibisigazwa ntibigira umwanya biriho … akaba ari yo kawa unywa, iyawe ya mbere ku Isi ikabura.”

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire n’ imikorere bigomba guhinduka “vuba bikihuta”, gusa ngo ikibazo ni ibivugwa buri munsi ariko ntibikorwe.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/05/2016
  • Hashize 8 years