Perezida Kagame yasobanuye ikidindiza umutekano w’Isi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu myaka 27 ishize amahanga menshi yari amaze gutakariza u Rwanda icyizere nk’igihugu cyashoboraga kongera kuzanzamuka kikava mu bihugu byatsinzwe (failed states) kikongera kugira umurongo w’iterambere nyuma yo gushegeshwa n’imiyoborere mibi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo guhagarika Jenoside, urugendo rwakomeje kugeza ubu rwahindutse isomo ku rwego mpuzamahanga aho buri wese aba afite amatsiko yo kumenya icyakozwe kugira ngo cya gihugu byagaraga ko cyasenyutse mu nzego zose cyiyubatse ndetse na cyo kikaba gikomeje kugira uruhare mu bindi bihugu.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama yiga ku Mutekano Mpuzamahanga (Global Security Forum 2021), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ibisobanuro byimbitse ku mpamvu ku Isi hari ahakigaragara umutekano muke nubwo Umuryango Mpuzamahanga uba wiyemeje ubufatanye mu kugira ibyo wakora.

Perezida Kagame yavuze ko umutekano muke uterwa n’ibyuho biri mu miyoborere, ndetse agaragaza uburyo u Rwanda rwafashe icyerekezo gishya rushingiye ku mateka mabi rwanyuzemo mu kwirinda ko hari ahandi yakongera kuba ku Isi.

Yagize ati: “Kubera amateka y’Igihugu cyacu, u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu ibikorwa byubaka amahoro, no gukora itandukaniro mu byo dushoboye. Twabikoze mu mpande nyinshi, binyuze mu Muryango w’Abibumbye cyangwa mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), nko muri Repubulika ya Santarafurika cyangwa muri Sudani na Sudani y’Epfo.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda imyaka myinshi ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga umusanzu w’ingabo zijya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse ko no guhera mu mezi atatu ashize rwasubije ubusabe bwa Guverinoma Mozambique rwihereza ingabo zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wari warashinze imizi mu Ntara Cabo Delgado.

Perezida Kagame yasobanuye ko ibibazo by’umutekano bigize imbogamizi utabona gihugu na kimwe gishobora kwikemurira ubwacyo, haba muri Afurika, Uburasirazuba bwo hagati, cyangwa ahandi.

Yagaragaje ko rimwe na rimwe umutekano muke wigaragaza mu buryo buteye inkeke, nk’iterabwoba cyangwa na Jenoside, nk’uko byagenze mu Rwanda. Wambuka imipaka kandi ukagira ingaruka ku baturanyi no mu mpande zose z’Isi.

Yavuze ko nubwo hari amahirwe yo menshi yo kwigira ku kunanirwa kw’ahahise, bigoranye ko uburyo buhuriweho n’Isi bwo guhangana n’ibi bibazo bwatera imbere byoroshye.

Yatanze ingero zitandukanye z’ubufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga bugerageza gukemura ibibazo ariko bikarangira imbaraga zashyizwemo zibaye imfabusa.

“[…] Ingingo iri aha si ukugira abo tunnyega. Ariko nibura dushobora kuvuga ko hari ikintu kitagenda neza mu bijyanye no guhangana n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Ntibiva ku kuba hatari ukwiyemeza, cyangwa kuba hatari amafaranga. Navuga ko nta nkunga y’amahanga iyo ari yo yose cyangwa ukwiyemeza kw’ingabo bishobora kurema amahoro arambye, imiyoborere myiza idashyizwe mu izingiro rya byose.”

Yashimangiye ko imbaraga ziva hanze zishobora gufasha mu kubaka umutekano n’umwanya wa politiki binyuze mu mikoranire ishingiye ku bwumvikane muri sosiyete kugira babone ubwunganizi, ariko ntizishobora gutangwa ku gahato.

Ubusumbane mu gukwirakwiza inkingo bwabujije Isi kwigobotora COVID-19

Perezida Kagame yavuze ko umutekano n’ubuzima ari inzego ebyiri zigaragaza uburyo abatuye Isi bose bafitanye isano ya bugufi, cyane ko hari byinshi basangira byaba ari ibyiza cyangwa ibibi.

Yashimangiye ko idindira rya gahunda yo gukwiza inkingo muri Afurika no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ryabujije Isi kwigobotora icyorezo cya COVID-29, “ndetse biranashoboka ko ari byo byahaye icyuho ubwoko bushya bwa bw’iki cyorezo.”

Yakomeje avuga ko ubusumbane mu kubona inkingo ari uburyo bumwe bw’ubusumbane ku Isi, ariko bwerekana ishusho ngari y’ubusumbane mu bukungu na sosiyete bumaze igihe kirekire.

Ati: “Ibyo bigomba gukemurwa, kuko nk’uko tubibona inshuro nyinshi, ubuzima n’umutekano by’Isi yose bifite uko bishamikanye. Ntekereza ko ikibazo nyacyo duhura na cyo ari ukumenya niba twiteguye kwiga iri somo, ku buryo twakorera hamwe mu buryo bushya kandi burushijeho kuba bwiza, ndetse tukitega n’ibisubizo birushijeho kuba byiza.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/10/2021
  • Hashize 3 years