Perezida Kagame yasimbuye Museveni ku buyobozi bwa EAC

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasimbuye uwa Uganda Museveni ku buyobozi bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Arusha muri Tanzaniya kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019

Inama yatangiye abakuru b’ibihugu bagira ibiganiro mu mu muhezo, bakaganira ku bijyanye no guhuza imikorere na za gasutamo, isoko rusange, ifaranga no kwishyira hamwe mu bijyanye na politiki.

Mu gihe cy’umwaka agiye kumara ayoboye uyu muryango, Perezida Kagame yavuze ko iki ari igihe kiza cyo kugaragaza ibibazo byose no kubishakira umuti kugirango tugere ku majyambere ahuriweho.

Yagize ati “Afurika kimwe n’ibindi bice by’isi, ishyize imbere gukorera hamwe hagati y’ibihugu bigize umugabane.Ntitwakwemera gusigara inyuma mu gihe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba wari umaze kugera kuri byinshi.



Perezida Kagame yerekanye kandi ko uyu muryango wagera ku bintu byinshi igihe habaye ugushyira hamwe n’ubufatanye muri byose.

Yagize ati “Nk’abayobozi b’ibihugu tugomba guhuza umutima ku bijyane n’ubumwe hagamijwe inyungu n’imibereho myiza by’abaturage bacu mu karere. Intambwe dutera izagaragazwa n’uburyo abaturage bacu bagenderanira, ubucuruzi, n’uburyo bagera k’umusaruro. Uyu niwo mukoro dufite kandi nizera ko bizagerwaho twese nitubishyiraho umutima”.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bine, kuko u Burundi bwahagarariwe na Vice Perezida wambere wabwo Gaston Sindimwo, naho Sudani y’Epfo igahagararirwa na minisitiri ufite munshingano Umuryango w’Uburasirazuba bw’ Afurika.

Muri iyi nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC, hanahembwe abanyeshuri icumi, bagizwe na babiri muri buri gihugu mu bigize umuryango ukuyemo Sudani y’Epfo, kubera guhiga abandi mu marushanwa yo guhimba umwandiko.Abanyarwanda bahembwe ni Nshuti Alegra na Kezia Furaha Beza.



Chief Editor / MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years