Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wasimbuye Anastase Murekezi

  • admin
  • 30/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Itangazo rya Perezidansi ya Republika riramenyesha ko Perezida wa Republika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya, ni uwitwa Dr Edouard NGIRENTE. Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wahise asimbura Anastase Murekezi wari muri Guverinoma yaseshwe nyuma y’uko Perezida Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka 7.

Nk’uko bigaragazwa mu itangazo rya Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana NGIRENTE Edouard.

Bwana Ngirente Edouard, ntiyari azwi cyane muri Politiki y’u Rwanda, ndetse amazina ye ni mashya mu matwi y’Abanyarwanda benshi, gusa.

Minisitiri w’Intebe mushya, biteganyijwe ko azahita afatanya na Perezida gushyiraho abandi bagize Guverinoma.

JPEG - 112.2 kb
Minisitiri w’Intebe mushya Bwana Ngirente Edouard

Dr Ngirente ntabwo azwi cyane ku ruhando rwa Politiki y’u Rwanda, yakoraga muri Banki y’isi nk’umujyanama ushinzwe kuvuganira u Rwanda.

Akaba yaranigeze gukora muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi y’u Rwanda kugeza mu 2011.

Mu 2011, nibwo Inama y’Abaminisitiri yemereye Dr NGIRENTE wari umujyanama mu by‟ubukungu muri MINECOFIN guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Yashyizweho na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/08/2017
  • Hashize 7 years