Perezida Kagame yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu 15 barimo Rwakazina na Maj Gen Karamba

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo ya 111, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, Perezida Paul Kagame yashyizeho abazahagararira u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.

Muri abo harimo Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere,Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali n’ Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi.

Muri aba kandi harimo abashya bahawe izi nshingano harimo Emmanuel Hategeka wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Dr Aisa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire n’abandi.

1. Muri Angola: Gasamagera Wellars

2. Muri Canada: Prosper Higiro

3. Muri Repubulika ya Rubanda y’U Bushinwa: James Kimonyo

4. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Vincent Karega

5. Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred Kalisa

6. Mu Bufaransa: Dr François -Xavier Ngarambe

7. Muri Ghana : Dr Aissa Kirabo Kacyira

8. Mu bwami bwa Maroc : Sheikh Habimana Saleh

9. Muri Repubulika ya Korea : Yasmin Amri Sued

10. Muri Qatar: François Nkulikiyimfura

11. Muri Afurika y’Epfo: Eugene Segore Kayihura

12. Muri Singapore: Jean de Dieu uwihanganye

13. Mu Busuwisi : Rwakazina Marie Chantal

14. Muri Tanzania : Maj Gen Charles Karamba

15. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu : Emmanuel Hategeka

MUHABURA RW

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years