Perezida Kagame yashyizeho abajyanama batanu b’umujyi wa Kigali

  • admin
  • 17/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019 yashyizeho batanu bagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali, baza biyongera ku bandi batandatu baturuka mu turere dutatu tugize Kigali. Aba uko ari 11 ni bo bari butorwemo umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Abajyanama bashyizweho ni Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana.

Dr Bayisenge Jeannette ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ndetse yari Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Gasabo, mu gihe Rugemanshuro Regis ari umuyobozi ushinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga muri BK Group Plc.

Dr Ernest Nsabimana we ni umuyobozi wa IPRC Karongi mu gihe Gilbert Muhutu ari umugenzuzi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse yabaga mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge.

Komisiyo y’Amatora yashyize hanze urutonde ruriho amazi 11 ku itike y’akarere ka Gasabo, barimo abagore batanu, hariho abakandida 15 ku itike y’akarere ka Kicukiro bagizwe n’abagabo barindwi n’ abagore umunani hakaza Nyarugenge ifitemo abakandida barindwi bagizwe n’abagabo bane n’ abagore batatu.

Aba bajyanama bose, kuri uyu wa gatandatu baritoramo komite nyobozi nshya y’umujyi wa Kigali, izawuyobora mu myaka itanu iri imbere. Iyi komite izaba yemerewe kwiyamamariza kuyobora Kigali indi manda imwe.

Komite nyobozi iri butorwe iraba igizwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, usimbura Marie Chantal Rwakazina wahawe inshinga nshya zo guhagararira u Rwanda mu bu Suwisi.

Haratorwa kandi Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo hamwe n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, uza gusimbura Busabizwa Parfait kugeza ubu utagaragara mu bakandida. Uyu Busabizwa, ni nawe wasigiwe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku buryo bw’agateganyo.

Ubuyobozi mu mujyi wa Kigali, bwatangaje ko abagera kuri 35 ari bo bagaragaje ubushake bwo kuyobora Umujyi wa Kigali, habariwemo batanu bashyizweho nk’abajyanama biturutse ku iteka rya Perezida wa Repubulika.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/08/2019
  • Hashize 5 years