Perezida Kagame yashimye intego zumvikana zatanzwe na mugenzi we Jinping w’Ubushinwa

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Paul Kagame yashimye intego zumvikana zatanzwe na Xi Jinping.Perezida Xi Jinping we yavuze ko iki gihugu kidashora imari muri Afurika mu mishinga itaramba, avuga ko Ubushinwa buri gufasha uyu mugabane mu kubaka ibikorwa-remezo byawo.

Aba bakuru b’ibihugu bombi babitangaje kuri uyu wa Kabiri mu gusoza Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa ‘FOCAC’, yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 3 Nzeri 2018, i Beijing.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo cy’Umuryango w’u Bushinwa na Afurika ukomeye kandi usangiye ahazaza.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama yabaye umwanya mwiza wo gushimangira ubucuti n’ubufatanye buzoroshya ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yemejwe.

Muri iyi nama hemejwe inyandiko ebyiri zikubiyemo intego z’ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, zirimo iyiswe ‘Beijing Declaration’ na ‘Beijing Plan of Action’.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye imyanzuro yose yayifatiwemo.

Yagize ati “By’umwihariko Beijing Action Plan igamije guteza imbere imishinga y’iterambere isanzwe hagati y’u Bushinwa na Afurika. Iyi nama yaguye ubufatanye mu ngeri zizaduhuriza hamwe mu gushyira mu bikorwa intego zacu.”

Yavuze ko urwego rw’abikorera rufite uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego ndetse anishimira intego zatanzwe na Perezida Xi Jinping .

Ati “Imishinga y’igihe kirekire iyobowe n’urwego rw’abikorera mu nzego z’ubukungu muri Afurika ni ingenzi. Intego zumvikana zatanzwe na Perezida Xi Jinping muri izi nzego zahawe ikaze kandi ni ibyo gushimwa”.

Yungamo ati“Intego yacu ubu ikwiye kuba kubishyira mu bikorwa. Bizasaba ubwitange n’ubwitonzi bw’abayobozi bihoraho.”

Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kugaragaza umuhate warwo mu gushyikira politiki y’amahoro n’umutekano n’ubufatanye bushingiye ku bwubahane.

Ati “Hashingiwe ku miterere ya politiki y’Isi muri iki gihe, ni iby’agaciro kongera gushimangira umuhate wacu mu guharanira amahoro, umutekano, koroshya ubuhahirane, ubwubahane n’ubufatanye byungukira buri wese.”

Yavuze ko ubufatanye bwagaragajwe muri iyi nama nibukomeza, nta mpungenge ko ibyemejwe bizashyirwa mu bikorwa.

Ati “Nitugumana umwuka twavanye muri iyi nama ya Beijing, sinshidikanya ko tuzaba dufite byinshi twishimira nitwongera guhurira muri Afurika.”

Perezida Jinping ahakana gufasha Afurika mu mishinga itaramba

Ku rundi ruhande Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yemeye ko hacyenewe kurebwa uburyo imishinga imwe yashingira ku bucuruzi ndetse n’ubutwererane bukarushaho kubyara umusaruro.

Yagize ati”Ubutwererane bw’Ubushinwa n’Afurika biragaragara neza ko bwibanda ku nzitizi z’ingenzi z’iterambere.”

Yongeyeho ati“Umutungo ujyanye n’ubutwererane bwacu ntabwo ari uwo gushorwa mu mishinga itaramba ahubwo ni uwo gushobora mu bikorwa ucyenewemo cyane kurusha.”

Inyandiko ya Beijing Declaration ikubiyemo ibijyanye no guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika, umuco n’ubufatanye hagati y’abaturage.

Inyandiko yiswe Beijing Plan of Action yibanda ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubuhinzi, iterambere ry’ibikorwa remezo, ingufu n’umutungo karemano, ubukungu bushingiye ku nyanja, ubukerarugendo, ubucuruzi, ubumenyi n’ikoranabuhanga,imari n’ibindi bitandukanye.


Chief Editor

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years