Perezida Kagame yashimye ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano ku budasa bagaragaje mu mwaka wa 2018

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2019, abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga mu kurinda igihugu n’abagituye.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2018 yageneye Ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano.

Yashimye abashinzwe umutekano bakomeje kubahiriza inshingano zabo, mu bushobozi, ubunyamwuga n’icyizere bagirirwa n’abaturage.

Ati “Abanyarwanda baha agaciro ubwitange bwanyu bitari ukubungabunga umutekano wabo gusa ahubwo no mu kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’imibereho nk’ifatizo ry’amahoro arambye. Mu mwaka wa 2018, mwakomeje kugirirwa icyizere n’abanyarwanda.”

Perezida Kagame yakomeje asaba abashinzwe umutekano guhora maso kugira ngo bazabashe kurenga imbogamizi nk’izo banyuzemo kandi bakazirenga uko zakabaye.Yanabasabye ko intangiriro z’umwaka utaha zaba umwanya wo kureba ibyahungabanya umutekano w’igihugu kuko ariwo kintu cy’ingenzi ku bukungu n’iterambere byacyo.

Ati “Nta kintu na kimwe kidashoboka mu gihe dufite imitekerereze mizima n’indangagaciro. Mu gihe gishize twahuye n’imbogamizi tubasha kuzirenga kandi tuzakomeza ubudacogora tugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda. Ibi bisaba guhora muri maso.

Uko ni ko mwakomeza kugirirwa n’igihugu icyizere n’icyubahiro mufite kuva mu myaka myinshi ishize”.

Umukuru wigihugu yagarutse ku Ngabo n’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu aho bakomeje kubera u Rwanda ba ambasaderi beza, abasaba gukomeza kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi baherereyemo.

Kuri ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi. Bimwe mu bihugu barimo ni Sudani,Sudani y’Epfo na Centrafrique ndetse n’abapolisi barenga 1200 muri Haiti, Sudani,Sudani y’Epfo ndetse na Centrafrique.

Hari kandi ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu ingabo z’u Rwanda zigiramo uruhare birimo; gahunda yiswe RDF Citizen Outreach Programme.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2009, Ingabo z’u Rwanda zishaka gutanga umusanzu mu gukora ibikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Nk’uyu mwaka, ibihumbi birenga 77 by’abaturage bo hirya no hino mu gihugu batishoboye bagezweho n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye zirimo iz’ubuhumekero, amenyo n’iz’amagufa.Ingabo z’u Rwanda (RDF) kandi zubatse inzu z’abatishoboye, amashuri n’ibindi bikorwa remezo.

Aha Polisi y’Igihugu nayo ntiyatanzwe mu bikorwa bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho igira icyumweru ikora ibikorwa bifasha abaturage yise Police Week.

Nko mu mwaka ushize Polisi y’Igihugu yafashije abaturage kugerwaho n’iterambere binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga imirasire y’izuba ku ngo zitari zifite amashanyarazi byose byatwaye asaga miliyoni 372 Frw.

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe afata mu mugongo imiryango yabuze ababo bakoraga mu nzego z’umutekano ku mpamvu zitandukanye mu 2018.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years