Perezida Kagame yashimye abakuru b’ibihugu bigize G7 ku mwanya n’ijambo bahaye umugabane wa Afurika mu nama yabo

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’abandi bayobozi b’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7) kubera umwanya n’ijambo bahaye abayobozi bo ku mugabane wa Afurika kugira ngo bungurane ibitekerezo muri iyo nama ihuza ibihugu bya G7.

Perezida Kagame yavuze ko imikoranire ari uko yakagombye kuba imeze kugira ngo ibihugu byose bifatanyirize hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abari bahagarariye Umugabane wa Afurika muri iyo nama, abashimira by’umwihariko kuba baravuganiye neza Afurika.



Abo barimo Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari na cyo gihugu cyitegura kuyobora uwo muryango, Perezida Macky Sall wa Senegal ari cyo gihugu kiyobora Umuryango w’ubufatanye Bushya mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD), na Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso ari cyo gihugu kiyoboye umuryango G5 Sahel uhuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika.

Perezida Kagame yanashimiye Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe na Dr Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), bose abashimira kuba barahagarariye neza Umugabane wa Afurika mu nama y’ibihugu birindwi bikize (G7).

Iyo nama yaberaga mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje imirimo yayo kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2019, ikaba yari yaratangiye ku wa gatandatu tariki 24 Kanama 2019.

Muri iyo nama, umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatanze ikiganiro ku bijyanye n’ikirere, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’inyanja.

Mbere yaho ku cyumweru, Perezida Kagame yari yitabiriye n’ibiganiro byavugaga ku mikoranire y’umugabane wa Afurika n’uwo muryango w’ibihugu birindwi bikize ku isi.

Muri rusange abitabiriye iyo nama baganiriye ku buryo abagore bafashwa kwihangira imirimo, baganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga, baganira no ku byerekeranye no kurwanya ruswa.

Ibyo bihugu birindwi bikize ku isi bihurira muri iyo nama ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, Canada, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani n’u Bwongereza.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu umunani byatumiwe muri iyo nama ariko bitari muri ibyo birindwi bikize ku isi. Mu bindi byatumiwe harimo Australia, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal na Afurika y’Epfo.

U Rwanda rwatumiwe muri iyo nama ibaye ku nshuro ya 45 nk’igihugu giheruka kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Bimwe mu byemerejwe muri iyo nama ni uko hagiye gutegurwa uburyo Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yahura na Perezida wa Irani Hassan Rouhani bakaganira ku birebana n’intwaro za kirimbuzi Irani ishinjwa kuba irimo gucura.










Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years