Perezida Kagame yashimwe ubudahangarwa mu nama ya AU
- 16/07/2016
- Hashize 8 years
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame yashimiwe n’abagize akanama k’umuryango wa NEPAD ku ruhare rwe mu guteza imbere ibikorwa remezo bifasha akarere kwiteza imbere mu ikoranabuhanga n’itumanaho.
Ibi byavugiwe mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ikomeje kubera hano mu Rwanda, aho kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016 hari hateranye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bibumbiye mu muryango wa NEPAD. Ubwo yatangizaga iyi nama, Perezida wa Senegal akaba n’umuyobozi w’akanama k’uyu muryango, Macky Sall, yashimiye cyane abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bantu banyuranye bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mugabane binyuze mu bikorwa by’iterambere binyuranye uyu mugabane wiyemeje kugeraho bagiramo uruhare. Muri abo bashimiwe, harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame washimiwe umuhate yagaragaje mu guteza imbere ikoranabuhanga hashyirwaho umurongo mugari uhuza aka karere mu itumanaho.
Perezida Macky Sall yagize ati: “Dufite umugambi wo kongera ibikorwa remezo bizakomeza gufasha umugabane wacu, turashima umuhate w’abayobozi b’ibihugu bo kuri uyu mugabane ndetse n’ubwitange bwihariye ku ba Perezida bateje imbere ibikorwa remezo….turashima kandi byimazeyo ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Perezida Kagame mu mushinga mugari wo gushyiraho umurongo w’itumanaho (fibre optique) uhuza ibihugu bitanu byo mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba.” Uretse Perezida Kagame, abandi bayobozi bashimiwe ibikorwa bakoze mu guteza imbere Afurika, harimo Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’epfo, umuyobozi wa BAD, Dr Akinwumi Adesina n’abandi. Uyu muyobozi kandi yavuze ko n’ubwo uyu mugabane ugenda uhura n’imbogamizi nyinshi zituma ibyo wiyemeje kugeraho bitagerwaho nk’uko byifuzwa, aravuga ko hari byinshi byagezweho kandi bifatika bifasha Afurika gutera imbere.
Yavuze ko mu guteza imbere uyu mugabane bakwiye kwibanda ku kujyana n’ibigezweho ndetse no kujyana n’ikoranabuhanga riteza imbere inganda. Yibukije abari bitabiriye iyi nama ko ntacyo bageraho hadatejwe imbere ingufu z’amashanyarazi kugira ngo urwego rw’inganda kuri uyu mugabane rubashe kuzamuka. Yagize ati: “Mu byo dukora byose ntabwo dushobora kuzagera ku musaruro ufatika tudafite ingufu z’amashanyarizi ahagije mu rwego rwo guhangana n’abandi. Tugomba gukora ibishoboka byose tukageza umuriro w’amashanyarazi ku mugabane wacu kuko nta ngufu z’amashanyarazi nta terambere ry’inganda twagira.” Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ku banyafurika ni ikibazo gisa n’aho gihangayikishije abakuru b’ibihugu by’uyu mugane bitewe n’uko hafi y’inama zose bateraniramo usanga iki kibazo kiza mu by’imbere baganiraho bashaka igisubizo cyacyo.
Umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi kuri uyu mugabane ushyigikiwe n’ibigo binyuranye, aho nka Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD yemeye gushora miliyari 12 z’amadolari ya Amerika mu myaka itanu iri imbere mu bijyanye n’ingufu, ku buryo Abanyafurika bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi muri 2025. Kugeza ubu abagera kuri 16% muri Afurika ni bo babarurwa ko bakoresha ubwoko bunyuranye bw’ingufu z’amashanyarazi, ku buryo abasaga miliyoni 650 z’abanyafurika bagitegereje umuriro w’amashanyarazi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw