Perezida Kagame yashimiye Kolari yamufashije guherekeza umubyeyi we

  • admin
  • 02/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Perezida Kagame yashimiye bikomeye Kolari Christus Regnat yamubaye hafi mu muhango wo guherekeza umubyeyi we uherutse gutabaruka.

Ku rubuga rwa Facebook rwa Kolari Christus Regnat yo muri Katederali Gaturika yitiriwe Mutagatifu Mikayire, abayigize bagaragaje ko bakomeje kuba hafi umuryango wa Perezida Kagame mu byago wagize. Umubyeyi wa Perezida Kagame, Asteria Bisinda Rutagambwa yatabarutse kuwa 22 Ugushyingo 2015 mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal azize uburwayi, asezerwaho bwa nyuma ndetse anashyingurwa i Buhoro mu Karere ka Ruhango tariki 27 Ugushyingo.

Mu kumusezeraho bwa nyuma mu buryo bwa gikirisitu mu misa yabereye muri Bazilika ya Kabgayi, Kolari Christus Regnat ni yo yafashije umuryango wa Perezida Kagame muri aya masengesho, ndetse no mu muhango wo gukura ikiriyo wabaye ku Cyumweru tariki 29 Ugushyingo iyi kolari yararirimbye. Nk’uko abagize iyi kolari babyanditse ku rubuga rwabo rwa Facebook, Perezida Kagame yabashimiye agira ati “ Ndashimira aba bakobwa n’aba basore baturirimbiye neza. Mwakoze!”

Abagize iyi kolari bamugeneye ubutumwa na bo bagira bati “Imana ikube hafi Perezida maze ukomeze utuyoborane icyusa, ubuhanga n’ubushishozi. U Rwanda rwacu rukomeze kuba icyitegererezo cy’amahanga!”

Uyu mubyeyi yatabarutse afite imyaka 84, akaba yarabyaye abana batandatu, barimo abakobwa bane n’abahungu babiri (muri bo umwe niwe witabye Imana, abandi baracyariho). Yari afite abuzukuru 13 n’abazukuruza 7.



Yanditswe naUbwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/12/2015
  • Hashize 8 years