Perezida Kagame yashimiye Arsenal nk’umufatanyabikorwa w’imena mu kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda

  • admin
  • 25/09/2020
  • Hashize 4 years

Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza babonetse mu bantu 24 bise amazina abana b’ingagi 24 b mu muhango udasanzwe wo Kwita Izina wa mbere ubaye ku nshuro ya 16, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwo muhango wagaragaje umwihariko wo guha agaciro gakomeye abashinzwe umutekano wa Pariki y’Igihugu , abakurikirana ubuzima bw’ingagi, abaveterineri, abagide n’abatwaza ba mukerarugendo.

Muri abo bose bise amazina abana b’ingagi, 21 barimo abagore 7 n’abagabo 14 bose ni abakora muri izo nzego, biyongereyeho abakinnyi batatu b’Arsenal.

Abo bakinnyi ni Hector Bellerin wise umwana w’ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi IGITEGO na Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimiye ko Abakinnyi b’Arsenal basize urwibutso n’ikimenyetso cy’amateka mu gisekuru gishya cy’abana b’ingagi zo mu Birunga.

Perezida Kagame yagize ati: “Arsenal ni umufatayabikorwa wacu mwiza mu bikorwa bigamije kugaragaza agaciro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, n’impamvu gusura u Rwanda ari ubunararibonye budasanzwe. Abakinnyi batatu bakomeye b’Arsenal basize ikimenyetso mu gisekuru gishya cy’abana b’ingagi uyu munsi.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza uburyo ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo n’iterambere bijyanirana.

Ati: “Buri kimwe gishyigikira ikindi. Nshimiye abaturage batuye ahazengurutse Pariki kbabaye ibisonga byiza by’umutungo kamere ubakikije ndetse bakaba banakirana urugwiro abashyitsi babagannye.

Na none kandi nyashimye abakora mu rwego rw’amahiteri n’ubukerarugendo bakomeza gufasha u Rwanda kuba agace gakurura ba mukerarugendo, ndetse bakaba bakomeje kurufasha kwakira abashyitsi neza muri ibi bihe u Rwanda rwugururiye amarembo abarusura

Yagarutse no ku buryo Abanyarwanda n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda basura ibyiza nyaburanga mu gihugu biyongereye avuga ko yizeye ko bazarushaho kwiyongera, ati: “Nizera ko ibi bizakomeza no mu gihe n’abashyitsi baturutse hanze bazaba bakomeje kutugenderera baje kureba ibyiza bitatse u Rwanda.”

Umuhango wo kwita Izina w’uyu mwaka wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku ngendo mpuzamahanga., ariko ntibtabujije ko ukurikirwa n’imbaga nyamwinshi y’abantu bari mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi.

Hagati aho, ibikorwab by’ubukerarugendo, harimo no gusura ingagi, byinjirije u Rwanda miriyoni 498 z’amadorari y’Amerika (miriyari 482.8 z’amafaranga ‘u Rwanda, akaba yariyongereyeho 17% ugereranyije n’ayinjijwe mu mwaka wa 2018.

Leta y’u Rwanda isubiza 10% by’amadovize yinjijwe mu bukerarugendo mu mishinga y’iterambere ry’abaturage batuye ahazengurutse Pariki z’Igihugu.

Muri uyu mwaka uruhare rugenerwa abaturage ruzifashishwa mu mushinga wa miriyoni62 z’amafaranga y’u Rwanda wo kugeza amazi meza ku ngo 315 mu Karere ka Nyamagabe, uwo kubaka hoteri n’inyubako yakira abashyitsi (Guest House) ifite ikigega kijyamo meterokibe 20 zamazi, n’amavomo rusange azafasha abaturage baturiye Pariki ya Nyungwe.

JPEG - 114.5 kb
Perezida Kagame yashimiye Arsenal kumenyekanisha u Rwanda

Andi mazina yahawe abana b’Ingagi

Amabwiriza (guidelines) – Umuryango w’Umuhoza

Nyiramajyambere (development) – Umuryango wa Kwitonda

Amarembo (gateway) – Umuryango waKuryama

Keep it up (Nkomezamihigo) – Umuryango wa Mutobo

Kazeneza (welcome) – Umuryango wa Mutobo

Uwacu (one of us) – Umuryango wa Pablo

Umuyobozi (leader) – Umuryango w’Agashya

Umuganga (doctor) – Umuryango w’Agashya

Ihogoza (cute) – Umuryango w’Igisha

Izabukuru (elderhood) – Umuryango wa Sabyinyo

Impinduka (change) – Umuryango w’Amahoro

Kororoka (prolific) – Umuryango wa Musilikale

Ubushobozi (capacity) – Umuryango wa Kuryama

Ishya (contentment) – Umuryango wa Sabyinyo

Ikamba (crown) – Umuryango wa Muhoza

Nkerabigwi (achiever) – Umuryango w’Igisha

Indiri (habitat) – Umuryango wa Kuryama

Duhuze (unifier) – Umuryango wa Musilikale

Isezerano (commitment) – Umuryango w’Amahoro

Murengezi (rescuer) – Umuryango w’Urugwiro

Umusanzu (contribution) – Umuryango w’Igisha

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 25/09/2020
  • Hashize 4 years