Perezida Kagame yashimiye abayobozi n’abantu batandukanye bo ku Isi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, abikuye ku mutima yashimiye abayobozi n’abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe, nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yemeje bidasubirwaho ko Perezida Kagame yegukanye intsinzi n’amajwi 99,18%. 

Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR/Green Party) bahatanaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yagize amajwi 0,50%, mu gihe Umukandida wigenga Philipe Mpayimana yagize amajwi 0,32%.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yerekanya ko ubwo butumwa bwose bw’abifatanyije na we kwishimira intsinzi yabubonye, aboneraho kuvuga mu mazina bimwe mu bihugu byifatanyije na we. 

Yahereye kuri Barbados, Repubulika ya Santarafurika (CAR), Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Guinea-Bisseau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Switzeland, Tanzania, Turikiya, Uganda, Venezuela, Zambia n’ibindi byinshi. 

Ati “Mbikuye ku mutima ndashimira abayobozi, n’ibihugu ku Isi yose, banyoherereje ubutumwa bwo kwifatanya nanjye kwishimira intsinzi ndetse n’ubuntera ingabo mu bitugu…Twiteguye gukomeza umubano hagati y’abaturage bacu kandi ubabyarira inyungu.”

Uretse abanyamahanga, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda muri rusange ku mahitamo bakoze muri aya matora bakamugirira icyizere cyo gukomeza kuyobora u Rwanda. 

By’umwihariko yashimiye umuryango we umuhora hafi mu bihe byo kwiyamamaza n’ibindi bihe byose, avuga ko wamubereye akabando.

Nanone kandi yashimiye ab’ingenzi bagize uruhare ntagereranywa mu bimorwa byo kwiyamamaza n’amatora, ahereye ku bahanzi, urubyiruko, akageza no ku nzego z’umutekano. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/07/2024
  • Hashize 2 months