Perezida Kagame yashimiye abayobozi bakomeye ku Isi

  • admin
  • 03/04/2020
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abayobozi bakomeye ku Isi bagiranye ikiganiro k’ingirakamaro kuri terefoni cyagarutse ku buryo bwihuse guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Abayobozi baganiriye na Perezida Kagame barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Banki y’Isi David Malpass, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) Kristalina Georgieva ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kiganiro cyagarutse ku buryo hakenewe ingamba zidasanzwe, zihuse kandi zishoboka zafasha Isi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, gikomeje kwibasira ubuzima n’ubukungu by’abatuye Isi.

Yagize ati: “Mwakoze ku musanzu wanyu kandi tuzakomeza gukorana duharanira kurenga ibyago biri imbere.”

Abakurikirana Perezida Paul Kagame ku rubuga rwa Twitter bamushimiye ku muhate akomeje kugaragaza mu guharanira ko haboneka ibisubizo birambye byo guhashya Koronavirusi mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’aba bayobozi, nyuma y’aho IMF igeneye u Rwanda inguzanyo ya miriyari zisaga 104 z’amafaranga y’u Rwanda (miriyoni 109 z’amasolari y’Amerika), akaba ari cyo gihugu cya mbere kigenewe iyi nkunga igamije gusubiza ku murongo ubukungu bw’u Rwanda, no gukomeza gukumira Koronavirusi.

Chief editor /MUHABURA. RW

  • admin
  • 03/04/2020
  • Hashize 5 years