Perezida Kagame yasabye REG koroshya uburyo bw’itumanaho hagati yayo n’abaturage
- 05/05/2019
- Hashize 6 years
Perezida Paul Kagame yasabye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, ko imodoka zacyo zashyirwaho nimero itishyurwa umuntu yahamagara mu gihe bibaye ngombwa, nyuma y’igitekerezo yagejejweho n’umwe mu baturage.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uwitwa Felix Mugabi, yifashishije Twitter yagize ati“hagamijwe kurushaho kunoza serivisi nziza ku Rwanda rwacu rwiza, ntanga igitekerezo ko @reg_rwanda yagira nimero ihamagarwa itishyurwa ku modoka zayo zose. Perezida wacu dukunda @PaulKagame abyumve. Tubaye tubashimiye.”
Nyuma y’amasaha make Perezida Kagame yaje kumusubiza, avuga ko byumvikanye kandi impungenge ze ziza gusubizwa vuba bishoboka.
Akomeza agira ati “Abantu nabwiye kubikemura bashobora kuba baraye mu kazi!!!”
U Rwanda rukomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ari nako hanozwa uburyo abageraho adacikagurika kandi ukeneye serivisi zijyana n’ingufu akazibona byihuse.
Magingo aya impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019, igaragaza ko zingana na 51%, zirimo 37% zifatira ku muyoboro mugari. Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na Megawatt 221, intego ikaba ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze mu 2024.
MUHABURA.RW